Yobu 1:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Mu gihugu cya Usi hariumuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yariumukiranutsiutunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.

2Nuko abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu.

3Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi yo guhinga n'indogobe z'ingore magana atanu, n'abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kurutaabantu bose b'iburasirazuba.

4Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumirana bashiki babo batatu ngo baze gusangira na bo.

5Nuko iminsi y'ibirori byabo yarangira Yobu akabatumirango abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n'umubarewabo, kuko Yobu yavugagaati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukiraImana mu mitima yabo.”Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose.

6Umunsi umwe abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.

7Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”
Nuko Satani asubizaUwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

8Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegerejeumugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ariumukiranutsiutunganye, wubahaImana kandi akirinda ibibi?”

9Maze Satani asubizaUwiteka ati “Ariko seugirango Yobu yubahira Imanaubusa?

10Ntiwagiyeumurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriyeumurimow'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu.

11Ariko ramburaukubokokwaweukoreku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”

12Uwiteka asubizaSatani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburahoukubokokwawe.”Nuko Satani aherako ava imbere y'Uwiteka.

13Mazeumunsi umwe, abahungu be n'abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuruwabo, nuko haza imbitsi kuri Yobu iti

14“Amapfizi yahingaga n'indogobe zarishaga iruhande rwayo,

15maze Abasheba babyisukamobarabinyaga ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

16Akimara kubikaibyo haza undi ati “Umurirow'Imana wavuye mu ijuruutwika intama n'abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

17Akibivuga haza undi ati “Abakaludayabiremyemo ibitero bitatu bisuka mu ngamiya barazinyaga, ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

18Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n'abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuruwabo,

19nuko haza inkubi y'umuyagaiturutse mu butayu, ihitana impfurukaenye z'inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

20Maze Yobu aherako arahagurukaashishimuraumwitero we, arimoza yikubitahasi arasenga ati

21“Navuye mu nda ya mama nambayeubusa, nzasubiramu nday'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni weubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe.”

22Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>