Yobu 10:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1“Umutimawanjyeurembejwe n'amagara yanjye,
Ntabwo nzibuza gutaka,
Nzavuga mbitewe n'umubabaro wo mu mutimawanjye.

2Nzabwira Imana nti
‘Winciraho iteka,
Menyesha igitumaumburanya.’

3Mbeseunezezwa no kubonerana,
Kugirangouhinyureumurimow'amaboko yawe,
Ugakēra imigambi y'inkozi z'ibibi?

4Mbeseufiteamaso y'umubiri?
Cyangwa seurebank'ukoumuntu areba?

5Aho iminsi yawe ingana n'iy'umuntu,
Cyangwa imyaka yawe ihwanye n'iminsi ye,

6Bitumaubaririza igicumurocyanjye,
Ukagenzura icyaha cyanjye,

7Kandi uzi ko ntariumunyabyaha,
Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?

8“Amaboko yawe ni yo yambumbye,
Akaringaniza imyanya y'umubiriwanjye yose,
Noneuranyishe.

9Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbyenk'ibumba,
None seugiyekunsubizamu mukungugu?

10Mbese ntiwansutse nk'amata,
Ukamvuza nk'urukoko?

11Wanyambitseuruhun'inyama,
Umbumbana n'amagufwa n'imitsi.

12Wampayeubugingoungirira n'imbabazi,
Kungenderera kwawe ni ko kwandemyeumutima.

13Nyamara wahishe ibyo mu mutimawawe,
Kandi nzi koubifite.

14Iyo ncumuyeuranyitegereza,
Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.

15Niba ndi inkozi y'ibibi ngushije ishyano,
Kandi niba ndiumukiranutsi, nabwo sinakweguraumutwe.
Nuko nuzuwemon'igisuzuguriro,
Nkarebaumubabaro wanjye.

16Kandi neguyeumutwe wampīga nk'intare,
Mazeukongera kunyiyereka,
ukambera amayoberane.

17Ukazana abandi bahamya bo kumpamya,
Ukangwizahouburakari bwawe,
Ibyanjye niuguhorabihinduka hakaza intambara.

18“None se ni iki cyatumyeumvana mu nda ya mama?
Mba narahejejeumwuka ntihagireumbona,

19Nkaba narabaye nk'utigeze kubaho,
Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.

20Mbese iminsi yanjye si mike?
Nuko rekera ahounyorohere,
kugirango mpumekeho hato,

21Ntarajya aho ntazagarukaukundi,
Mu gihugu cy'umwijima n'icy'igicucu cy'urupfu,

22Igihugu kirimoumwijima w'icuraburindi,
Icy'igicucu cy'urupfu gicuze icyuna,
Ahoumucyoumezenk'igicuku.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>