Yobu 11:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Zofari w'Umunāmati arasubizaati

2“Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa?
Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi?

3Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?
Igiheusuzuguranta wagukozaisoni?

4Kukouvugauti ‘Ibyo nigisha biratunganye,
Ndi intungane mu maso yawe.’

5Ariko icyampa Imana ikavuga,
Ikakubumburiraho iminwa yayo,

6Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge,
Bukoreshauburyo bwinshi.
Nonehoumenye yuko Imana itaguhannye,
Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye.

7“Mbese wabasha kugenzura Imanaukayimenya?
Wabasha kumenya Ishoborabyoseukarangiza?

8Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute?
Biri hasi kurutaikuzimu, wabimenya ute?

9Urugerorwabyo rusumba isi,
N'ubugaribwabyo burutainyanja.

10Iyo ihise igakinga,
igatumiraabantu kujya mu rubanza,
Ni nde wabasha kuyibuza?

11Kuko itayobewe abantu b'ubusa,
Ibona n'ibigoryi,
Mbese yabyirengagiza?

12Arikoumuntu w'ubusaaburaubwenge,
Niukuriumuntu avuka nk'inyana y'imparage.

13“Nubonezaumutimawaweukayitegera amaboko,

14Niba hari ikibi mu kubokokwaweugitekure,
Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.

15Niukurini houzuburaamaso yaweudafite ikizinga,
Uzakomera kandi ntabwouzatinya,

16Kukouzibagirwaumubabaro wawe,
Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba.

17Kandiubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu,
Naho habaumwijima hazatambikaumuseke.

18Kandiuzabaamahoro kuko hariho ibyiringiro,
Niukuriuzakebuka ibigukikije,
wiruhukiremu mahoro.

19Uzaryama he kugirauguteraubwoba,
Niukuribenshi bazaguhakwaho.

20Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba,
Kandi ntibazabona aho guhungira,
N'ibyiringiro byabo bizaba guhezaumwuka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>