Yobu 12:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Yobu arasubizaati

2“Boshye ari mwe bantu gusa,
Kandiubwenge buzapfana namwe.

3Ariko nanjye nziubwenge ntimubundusha,
Ese ibyo hariutabizi?

4Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we,
Ari jye watabazaga Imana ikantabara,
Noneumukiranutsiutunganye bamugizeibitwenge.

5Umutimaw'uguwenezaurimogusuzuguraumuntuubonye amakuba,
Abanyerera bagenewe gusekwa.

6Ingo z'abambuzi zirahirwa,
N'abarakaza Imana babona amahoro,
Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.

7“Nukoubazeinyamaswa na zo zizakwigisha,
N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,

8Cyangwauvuganen'isi na yo izakwigisha,
Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.

9Muri ibyo byose ni ikihe kitazi
Koukubokok'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

10Ni weufitemu kubokokweubugingo bw'ikizima cyose,
N'umwuka w'umuntu wese.

11Mbeseugutwi si ko kurobanura amagambo,
Nk'uko akanwa kumva ibyokurya?

12“Ubwenge bufitwe n'abasaza,
Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi.

13Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana,
Igira inama no kumenya.

14Dore irasenya maze ntihasubirekubakika,
Ikingiranaumuntu ntihakingurike.

15Yimana amazi agakama,
Maze yayatanga akubikaisi.

16“Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo,
Umuriganya n'uriganywa ni abayo.

17Ijyana abajyanama ho iminyago,
N'abacamanza ikabajijisha.

18Ni yo yica amasezerano y'abami,
Kandi ikababohesha imigozi.

19Ijyana abatambyi ho iminyago,
Kandi yubikaintwari.

20Imwaza amagambo y'abiringirwa,
Kandi abasaza ikabakaubwenge.

21Ibikomangoma ibisukahogusuzugurwa,
Kandi idohoraumushumi w'intwari.

22Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,
Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo.

23Igwiza amahanga kandi ikayarimbura,
Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.

24Abatware b'amahanga yo mu isi ibakuraumutima,
Ikabazerereza mu butayuaho inzira zitari.

25Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite,
Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>