1“Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose
Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.
2Ibyo muzi nanjye ndabizi,
Ntimundusha.
3Niukurindashaka kuvuganan'Ishoborabyose,
Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.
4Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,
Mwese muri abavūzi badafite akamaro.
5Icyampa mugahora rwose,
Mwaba mugizeubwenge.
6“Noneho nimwumveurubanza rwanjye,
Kandi mutegere amatwi kuburanakw'iminwa yanjye.
7Mbese murashaka kuburanira Imana?
Muvugaibyo gukiranirwa mukariganya?
8Murayicira urwa kibera?
Murashaka kuvugiraImana?
9Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?
Murashaka kuyiriganya nk'ukoumuntu ariganya undi?
10Niukuriizabahana,
Niba muca urwa kibera rwihishwa.
11Mbese gukomera kwayo ntikuzabateraubwoba,
Igitinyiro cyayo kikabagwira?
12Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,
Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.
13Nimuceceke mundeke mvuge,
Bingirire uko bishaka.
14Ni iki gituma nirya nkimara,
Ngahara amagara yanjye?
15Naho yanyica napfa nyiringira,
Nubwo bimeze bityo,
inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.
16Ibyo na byo bizambera agakiza,
Kuko ari nta muntuuhakana Imanauzazaimbere yayo.
17Nimuhugukireamagambo yanjye,
N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.
18Dore maze gutunganyaurubanza rwanjye,
Nzi yuko ndiumukiranutsi.
19“Uwo tuzaburanani nde?
Kuko nacecekaumwuka wahera.
20Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,
Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.
21Geruraukubokokwawe kundeke,
Kandi ntuntereshe igitinyiro cyaweubwoba.
22“Mazeumpamagare ndakwitaba,
Cyangwaurekemvuge naweunsubize.
23Ibicumurobyanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?
Umenyeshe igicumurocyanjye n'icyaha cyanjye.
24“Ni iki gitumaunyima amasoukangiraumwanzi wawe?
25Mbese warushyaikibabi gitumurwa n'umuyaga,
Ugakurikiranaumuramawumye?
26“Kukounyandikaho ibintu binsharirira,
Kandiugatuma ndimūra ibyaha byo mu busorebwanjye.
27Ibirenge byanjye na byoubishyize mu ngoyi,
Kandi witegereze imigendere yanjye yose,
Ibirenge byanjyeubishyizehourukubo,
28Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,
Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.