Yobu 14:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1“Umuntu wabyawe n'umugore,
Arama igihe gito kandi cyuzuyemoumuruhoagakenyuka.

2Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa,
Ahita nk'igicucu kandi ntarame.

3Mbese naweumuntuumezeatyo warushyaumureba,
Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?

4Ni nde wabasha kuvanaigitunganye mu kintu cyanduye?
Nta we.

5Ubwo iminsi ye yategetswe,
umubarew'amezi yeugategekwa nawe,
Kandiukamushyirirahourugabano atabasha kurenga,

6Umukurehoamaso abone akaruhuko,
Kugezaubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo.

7“Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,
Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.

8Nubwoumuziwacyousazira mu butaka,
N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,

9Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,
Kigatoha nk'igiti kikiri gito.

10Arikoumuntu we arapfa akagendanirako,
Niukuriumwuka w'umuntuurahera.
Ubwo akaba ari he?

11“Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka,
N'umugeziukougabanukaugakama;

12Ni koumuntu aryamaubutabyuka,
Kugezaubwo ijuru rizaba ritakiriho,
ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswango bave mu bitotsi byabo.

13“Icyampaukampisha ikuzimu,
Ukandindira mu rwihisho kugezaubwouburakari bwawe buzashira,
Ukantegekera igihe kandiukazanyibuka.

14Umuntu napfa azongera abeho?
Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose,
Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.

15Wampamagara nakwitaba,
Washatse kubonaumurimow'amaboko yawe.

16Ariko ubuurabara intambwe zanjye,
Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye?

17Igicumurocyanjye gikingiraniwe mu ruhago,
N'ibyaha byanjyeubihambiriye hamwe.

18Arikoumusoziutengukauhindukaubusa,
Kandiurutareruvanwa aho rwari ruri.

19Amazi agimbya amabuye,
Isuri itembanaumukungugu wo ku isi,
Uko ni koukurahoibyoumuntu yizeye.

20Umutsinda buheriheri akagendenirako,
Uhindura mu maso heukundiukamwohēra.

21Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye,
Bacishwa bugufintamenye agakuru kabo.

22Ahubwoumubiriweugirauburibwe,
Kandiumutimawo muri weuramugongesha.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>