Yobu 17:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1“Umwuka wanjyeuraheze,
iminsi yanjye irashize,
Igituro kirantegereje.

2Niukurinkikijwe n'abakobanyi,
Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

3Noneho tanga ingwateunyishingire kuri wowe,
Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

4Kuko imitima yabo wayihisheubwenge,
Ni cyo gitumautazabashyira ejuru.

5Umuntuutanga incuti ze ngo zibe iminyago,
Amaso y'abana be aziheba.

6Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu,
Kandi bancira mu maso.

7Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,
N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu.

8Ibyo bizatera inyangamugayokūmirwa.
Kandiutarihourubanza aziyenza ku batubahaImana.

9Arikoumukiranutsi azikomeza mu nzira ye,
N'ufiteamaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

10Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze,
Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe.

11“Iminsi yanjye irashize,
Imigambiumutimawanjye wibwiraga ipfuyeubusa.

12Ijoro barihinduye amanywa,
N'umucyousatiriyeumwijima.

13Iyo ntegereje ikuzimuko ari ho iwanjye,
Iyo nshasheuburiribwanjye mu mwijima.

14Iyo mbwiye Kuboranti ‘Uri data’,
Nkabwira n'inyo nti
‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

15Noneho ibyiringiro byanjye biri he,
Kandi ibyo byiringiro byanjye ni ndeuzabibona?

16Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu,
Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>