Yobu 19:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Yobu arasubizaati

2“Muzahereza he mubabazaumutimawanjye,
Mukamvunaguza amagambo yanyu?

3Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,
Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.

4Niba naracumuyekoko,
Igicumurocyanjye ni jye kiriho.

5Niba mushaka kunyibonaho,
No kumpamya ibyo munsebya,

6Mumenye yuko ari Imana yubitseurubanza rwanjye,
Ikangotesha imitego yayo.

7Dore ndatakishwa no kugirirwaurugomoariko sinumvirwa,
Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.

8Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,
Kandi inzira zanjye yazikwijemoumwijima.

9Yanyaze icyubahiro cyanjye,
Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.

10Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,
Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti.

11Yankongejehouburakari bwayo,
Kandi imbarira mu banzi bayo.

12Ingabo zayo zaziye icyarimwe,
Zishaka inzira yo kuntera,
Maze zigotaurugorwanjye.

13“Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,
Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.

14Bene wacu bantaye,
N'incuti zanjye zanyibagiwe.

15Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,
Mbamereye nk'umunyamahanga.

16Mpamagaraumugaragu wanjye ntarushyeanyitaba,
Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.

17Umugorewanjye azinutsweumwuka wanjye,
Kandi gusabakwanjye kuzinutswebene mama.

18Ndetse n'abana bato baransuzugura,
Iyo mbyutse bamvuga nabi.

19Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,
N'abo nakundaga bampindukiyeabanzi.

20Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiriwanjye n'inyama zanjye,
Ndetse nsigaye ku menyo gusa.

21“Mungirire imbabazi,
Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,
Kukoukubokokw'Imana kunkozeho.

22Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?
Uko meze ntikubahagije?

23“Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!
Iyaba yari yanditswe mu gitabo!

24Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,
Agakebwa ku rutarengo ahoreho iteka.

25Ariko jyeubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,
Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.

26Kandiuruhurwanjye nirumarakubora,
Nzareba Imana mfiteumubiri.

27Nzayirebaubwanjye,
Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.
Nukoumutimawanjyeumarwa n'urukumbuzi.

28Ahubwo mwari mukwiriye kuvugamuti
‘Twamurenganya dute,
Ko afite impamvu zimuhaurubanza?’

29“Nimutinye inkota,
Kukouburakari butezaguhanwa n'inkota,
Kugirango mumenye yuko harihourubanza rutabera.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>