Yobu 2:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Undi munsi abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.

2Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”
Satani asubizaUwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

3Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegerejeumugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ariumukiranutsiutunganye, wubahaImana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhoraagatsi.”

4Maze Satani asubizaUwiteka ati “Umubiriuhorerwaumubiri, ndetse ibyoumuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguzeubugingo bwe.

5Ariko noneho ramburaukubokokwawe,ukoreku magufwa ye no ku mubiriwe, azakwihakana ari imbere yawe.”

6Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretseubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”

7Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y'Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw'ibirenge bigeza mu gitwariro.

8Nuko yishakiraurujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.

9Umugorewe aramubwira ati “Mbese n'ubuuracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”

10Ariko aramusubizaati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kubokokw'Imana tukanga guhabwa ibibi?”Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishijeururimirwe.

11Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteyeziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadiw'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.

12Barambuye amaso yabo bakiri hirya,basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, biteraumukungugu ku mitwe no mu kirere.

13Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n'amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye koumubabaro weukabije cyane.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>