1Maze Zofari w'Umunāmati arasubizaati
2“Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,
Mbitewe n'ubwira mfite.
3Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,
Kandiumutimawanjyeujijutseuranshubije.
4“Mbese ntuzi ibyo bya kera,
Uhereye igiheumuntu ashyizwe mu isi,
5Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumaraigihe gito,
No kunezerwa k'utubahaImana ari ukw'akanya gato gusa?
6Nubwoubwibone bwe bwagera ku ijuru,
Umutwe weukagera ku bicu,
7Azashira buheriheri nk'umwandaumuvamo.
Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’
8Azagurukaabure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka,
Niukuriazirukanwa nko kurotakwa nijoro.
9Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubonaukundi,
N'ahantu he ntihazongera kumureba.
10Abana be bazihakirizwa ku bakene,
Kandi amaboko ye azarihaubutunzi yahuguje.
11Amagufwa ye yuzuyeimbaraga z'ubusore,
Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.
12“Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,
Akabihisha munsi y'ururimirwe,
13Akabikuyakuya ntabireke,
Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,
14Ibyokurya bye bizamuhindukiramu nda,
Bimuberemoubusagwe bw'incira.
15Ubutunzi yabumizebunguri kandi azaburuka,
Imana izabuhubuzamu nda ye.
16Azanyunyuzaubusagwe bw'incira,
Azicwa n'ururimirw'impiri.
17Ntazareba imigezi,
Cyangwautugezidutembamoubukin'amavuta.
18Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,
Ntazanezerwa nk'ukoubutunzi yahugujebungana.
19Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,
Yashenye amazu atubatse.
20Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,
Kuko muri we nta mahoro.
21Nta kintu cyasigaye atariye,
Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.
22Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,
Ukubokok'ukennye wese kuzamugeraho.
23Igihe azaba agiye guhazainda ye,
Imana izamusukahouburakari bwayo bukaze,
Ibumuvunderezeho ariho arya.
24Azahunga intwaro y'icyuma,
Kandiumwambi w'umuhetow'umuringauzamuhinguranya,
25Awishingureusohoke mu mubiriwe.
Niukurin'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranijeumwijima we,
Ibiteyeubwoba bimugezeho.
26Ubutunzi bwe bubikiweumwijima wose,
Umuriroutakijwe n'umuntuuzamukongora,
Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.
27Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,
Kandi isi izamuhagurukira.
28Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,
N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo.
29“Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana,
N'umwandu yagenewe na yo.”