1Maze Yobu arasubizaati
2“Na n'ubu kuganya kwanjye kumezenk'ubugome,
Imikoba nkubitwa isumbaumunihowanjye.
3Iyaba nari nzi aho nyibona,
Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,
4Nayitangiriraurubanza rwanjye rwose,
Akanwa kanjye nkakuzuzamoamagambo yo kwiburanira,
5Nkamenya amagambo yansubiza,
Kandi nkumva icyo yambwira.
6Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?
Oya ahubwo yanyitaho.
7Aho ni houmukiranutsi yaburanira na yo,
Inciraurubanza ikantsindishiriza iteka ryose.
8“Dore nigira imbere ariko ntihari,
Nasubizainyuma nkayibura.
9Mu kubokokw'ibumosoaho ikorera na ho sinyiharuzi,
Yihisha mu kubokokw'iburyo kugirango ntayibona.
10Ariko izi inzira nyuramo,
Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.
11Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,
Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.
12Ntabwo nasubiyeinyuma ngo mve mu mategeko yategetse,
Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereyeubutunzi,
Bundutiraibyokurya binkwiriye.
13“Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?
Kandi icyoumutimawayoukunze ni cyo ikora.
14Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,
Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi.
15Ni cyo gituma nkurwaumutiman'uko ndi imbere yayo,
Iyo ntekereje ndayitinya.
16Imana yihebeshejeumutimawanjye,
N'Ishoborabyose yanteye imidugararo.
17Ni ibyo bimbabaza siumwijima,
Cyangwaumwijima w'icuraburindiumpfutse mu maso.