1“Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose,
Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?
2“Hariho abimura ingabano,
Banyaga imikumbi ku rugomo,
Bakayiragira.
3Bahuguzaimpfubyi indogobe yayo,
Batwara inka y'umupfakazi ho ingwate.
4Birukanaindushyimu nzira,
Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.
5“Dore bameze nk'imparage zo mu butayu,
Bajya ku murimowabo bakagiraumwete wo guhaha,
Ubutayububamereramo ibyokurya by'abana babo.
6Batemaubwatsi mu mirima yaraye,
Kandi bahumba imizabibu y'abanyabyaha.
7Barara bambayeubusa,
Kandi mu mbeho nta cyo bifubika.
8Banyagirwa n'imvura yo mu misozi,
Kandi bikinga mu rutarebabuzeubwugamo.
9“Hariho abashikuza impfubyi ku ibere,
Kandi bagafatīra icyoumukeneatunze.
10Bigatuma bagenda bambayeubusa,
Ari nta mwambaro bafite,
Kandi bakorerwa imiba bashonje.
11Bagakamuriraamavuta mu ngo z'abo bantu,
Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.
12No mu muduguduutuwecyane haba iminiho,
Kandiubugingo bw'inkomere burataka,
Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.
13“Abo ni abo mu bangaumucyo,
Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo.
14Umwicanyi abyuka mu rukerera,
Akicaumukenen'indushyi,
Kandi nijoro agenza nk'umujura.
15Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati
‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso.
16Mu mwijima bacukuraamazu,
Ku manywa bakikingirana,
Ntabwo baziumucyo.
17Bose igitondo kibamerera nk'igicucu cy'urupfu,
Kuko bamenyereyeubwoba butewena cyo.
18“Bahunga bacikiye mu mazi,
Umuragewaboukabauw'ibivume mu isi,
Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y'inzabibu.
19Icyokere n'ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi,
Ni ko ikuzimuhagenza abakoze ibyaha.
20Inda yamubyaye izamwibagirwa,
Azaribwa n'inyo aziryohere,
Ntazongera kwibukwaukundi,
Gukiranirwa kuzavunwa nk'igiti.
21Anyaga ingumba itigeze kubyara,
Kandi ntabwo agiriraumupfakazi neza.
22Ariko Imana ikomeza abakomeye n'imbaraga zayo,
Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.
23Ibaha kugiraamahoro bakagubwa neza,
Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo.
24Bashyirwa hejuru,
Hashira igihe gito, bakaba batakiriho.
Niukuribacishwa bugufi,
Bakavanwa mu nzira nk'abandi bose,
Bagatemwa nk'amasaka.
25Niba na n'ubu atari uko biri,
Ni nde wahamya ko mbeshya,
Agahinduraubusaibyo mvuze?”