1Maze Yobu arasubizaati
2“Wafashijeumunyantegenke ntugasekwe,
Wakijije uw'amaboko adakomeye,
3Wagiriye inamaudafiteubwenge,
Werekanye rwoseubwenge bw'ukuri!
4Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?
N'umwuka wakuvuyemoni uwa nde?
5“Abapfuye bahindiraumushyitsi
Munsi y'amazi menshi n'ibiyabamo.
6Ikuzimuhatwikururiweimbere y'Imana,
Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.
7Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa,
N'isi yayitendetse ku busa.
8Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,
Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.
9Intebe yayo irayikingira imbere,
Ikayitwikiriza igicu cyayo.
10Amazi menshi yayashyizehourugabano,
Rugezaahoumucyo n'umwijima biherera.
11Inkingi z'ijuru ziranyeganyega,
Zigatangazwa no gucyaha kwayo.
12Ibirinduza inyanjaububasha bwayo,
N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone.
13Umwuka wayouteraijuru kurabagirana,
N'ukubokokwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.
14Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa,
Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano,
Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”