1Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati
2“Ndarahira Imana ihoraho,
Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye,
N'Ishoborabyose yababazagaubugingo bwanjye.
3Ubugingo bwanjye buracyari buzima,
Kandi Umwuka w'Imana ni weutumampumeka.
4Niukuriiminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,
N'ururimirwanjye na rwo ntiruzariganya.
5Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuzeibitunganye,
Kugezaubwo nzapfa sinzikurahokuba inyangamugayo.
6“Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura,
Ntabwoumutimawanjyeuzagira icyounshinja nkiriho.
7“Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha,
N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa.
8NonehoutubahaImana agira byiringiro ki,
Iyo Imana imuciyeikamwakaubugingo bwe?
9Mbese Imana yakumva gutakakwe,
Ibyago nibimutera?
10Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose,
Akajya atabaza Imana ibihe byose?
11“Nzabigisha iby'ukubokokw'Imana,
Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose.
12Dore mwese mwarabyirebeye,
None se ni iki gitumye muba ab'ubusagusa?
13“Uwo ni wo mugabaneumunyabyaha abikiwe n'Imana,
N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose.
14Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota,
Kandiurubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya.
15Abe basigaye bazamirwa n'urupfu,
Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.
16Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu,
Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo,
17Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi,
Na ya mafeza azagabanwa n'abatarihourubanza.
18Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi,
Nk'akararo kubatswe n'umurinzi.
19Yiryamira ariumukungu akabyuka ari nta cyo akigira,
Arambuye amaso asanga byose byagiye.
20Ibiteyeubwoba bimwisukahonk'isuri,
N'umugaruumujyana ari nijoro.
21Umuyagaw'iburasirazubauramutwara akagendanirako,
Uramuhitana akava aho yari ari.
22Ndetse Imana iramusumirantimubabarire,
Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.
23Abantu bazamwirukanabamucyamuye,
Bamwimyoze ngo ave iwe.