Yobu 28:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1“Niukuriifeza igiraurwobo yavuyemo,
N'izahabu ikagirauruganda icurirwamo.

2Ubutarebukurwa mu butaka,
N'ibuye riyengeshejwe rivamoumuringa.

3Umuntu amarahoumwijima akawugenzura,
Akagera mu maherezo y'urugabano,
Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu.

4Acukuraurwobo kure y'aho abantu batuye,
Bakitendekamuri rwo kure y'abantu,
Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino.

5Isi na yo ivamo ibyokurya,
Kandi ikuzimuhayo habirindurwa nk'ahariumuriro.

6Amabuye y'aho avamo safiro,
Arimoumukungugu w'izahabu.

7Iyo nzira nta gisiga kiyizi,
N'ijisho ry'ikizu ntiryigeze kuyibona,

8N'inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo,
N'intare y'inkazi ntiyayinyuzemo.

9“Umuntu aramburaukubokokwe ku rutarerw'isarabwayi,
Yubikaimisozi ahereye mu mizi yayo.

10Aca imikorogero mu bitare,
Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose.

11Agomera imigezi ntitembe,
Kandi agaragaza icyari gihishwe.

12Arikoubwenge bwo buzabonwa he?
Cyangwa kumenya kuba hehe?

13“Umuntu ntazi igiciro cyabwo,
Kandi ntibubonwa mu gihugu cy'abazima.

14Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’,
N'inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’

15Ntibuboneshwa n'izahabu,
Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.

16Ntabwo bugereranywa n'izahabu ya Ofiri,
Cyangwa shohamu y'igiciro cyinshi, habe na safiro.

17Izahabu n'ibirahuri ntibihwanye na bwo,
Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by'izahabu nziza.

18Fezaruka n'ibirahuri ntibizavugwa,
Niukuriigiciro cy'ubwenge kiruta marijani.

19Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo,
Kandi ntabwo bwagereranywa n'izahabu nziza.

20“None seubwenge bukomoka he?
No kumenya kuba hehe?

21Ko buhishwe amaso y'abazima bose,
Bukihisha inyoni zo mu kirere?

22Kirimbuzi n'urupfu biravuga biti
‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’

23“Imana ni yo izi inzira yabwo,
Kandi izi n'aho buba.

24Kuko ireba ku mpera z'isi,
Ikareba no munsi y'ijuru hose,

25Kugirango igereuburemere bw'umuyaga,
Niukuriamazi iyageresha incuro.

26Igihe yahereye imvura itegeko,
N'umurabyo w'inkuba ikawuha inzira,

27Ni bwo yabubonye ikabugaragaza,
Yarabukomeje ndetse iraburondora.

28“Maze ibwiraumuntu iti
‘Dore kubahaUwiteka ni bwo bwenge
Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>