1Maze Yobu yongera guca imigani ye ati
2“Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera,
Nko mu minsi Imana yandindaga!
3Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe,
Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo,
4Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye,
Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.
5Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,
Abana banjye bankikije.
6Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta,
Urutarerukansukiraimigezi y'amavuta ya elayo.
7Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu,
Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,
8Abasore barambonaga bakihisha,
Na bo abasaza bakampagurukirabagahagarara.
9Ibikomangoma byaracecekaga,
Bikifata ku munwa.
10Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga,
Ururimirwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo.
11“Ugutwi kwanyumvaga kwanyitagauhiriwe,
N'ijisho ryambonaga ryamberagaumuhamya,
12Yuko nakizagaumukeneutaka,
N'impfubyi na yo itagira gifasha.
13N'uwendaga gupfa wese yansabiragaumugisha,
Kandi ngatumaumutimaw'umupfakaziuririmbishwa no kunezerwa.
14Nambaraga gukiranuka kukanyambika,
Kutabera kwanjye kwari kumezenk'umwitero n'ikamba.
15Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema,
16Nari se w'umukene,
Ngakurikiranaurubanza rw'uwo nari ntazi.
17Navunagainzasaya z'umunyabyaha,
Nkamushikuzaumunyago mu menyo ye.
18“Maze nkavuga nti
‘Nzapfira mu rugo rwanjye,
Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n'imisenyi.
19Umuzi wanjye wariushoreye mu mazi,
N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya.
20Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura,
Umuhetowanjyeugakomerera mu ntoki zanjye.’
21Abantu bantegeraga amatwi bagategereza,
Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.
22Iyo namaraga kuvuganta cyo basubizaga,
Ibyo mvuze bikabatonyangaho.
23Kandi bantegerezaga nk'imvura,
Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba.
24N'iyo twahuzagaurugwiro na bo nseka,
Ntibakundaga kubyemera,
Kandi ntabwo bahinduragaumucyo wo mu maso hanjye.
25Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababeraumutware,
Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze,
Nk'umuhumurizaw'ababoroga.