Yobu 3:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avumaumunsi yavutseho.

2Aravuga ati

3“Umunsi navutsehourimburanwe
N'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu.

4Uwo munsiuhindukeumwijima,
Imana iri hejuru ye kuwitaho,
Kandi we kumurikirwa n'umucyo.

5Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire,
Igicu kiwubarareho,
Igiteraubwirakabiri cyose kiwutereubwoba.

6Iryo joroumwijima w'icuraburindiurifate,
Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka,
Rye kubarirwa mu mubarew'amezi.

7Niukuriiryo joro ribe ingumba,
Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero.

8Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,
Barivume.

9Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,
Ritegerezeumucyo, rye kuwubona,
Kandi rye kubonagutambika k'umuseke,

10Kuko ritazibye inda ya mama,
Ngo rihishe amaso yanjyeumubabaro.

11“Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,
Simpezeumwuka nkivuka?

12Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?

13Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,
Mba nsinziriye,
ni ho mba merewe neza,

14Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi,
Biyubakishirijeubuturo.

15Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu,
Byujujeamazu yabo mu ifeza.

16Iyaba narabaye nk'inda yavuyemoitazwi simba ndiho,
Nk'impinja zitigeze kurebaumucyo.

17Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,
Aho ni ho abarushyebaruhukira.

18Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,
Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya.

19Umuto n'umukuruni ho bari,
Kandiumugaragu ntahategekerwa na shebuja.

20“Ni iki gituma ihaumunyamubabaroumucyo,
Kandiufiteintimba mu mutimaikamubeshaho?

21Kuko yifuzaurupfu ntarubone,
Akarucukurirakurusha uko abantu bacukuriraizahabu ihishwe.

22Iyo abonye igituro,
Arishima cyane akanezerwa.

23Mbeseumuntuuburaaho ajya,
Imana ikamukubirahamwe,
Ni iki gituma abonaumucyo?

24Kuko kunihakumbereye ibyokurya,
Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi.

25Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,
Kandi icyanteragaubwoba ni cyo cyanjeho.

26Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,
Ahubwo ibyago ni byo bintera.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>