Yobu 30:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1“Ariko noneho abo ndutaubukuru,
Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,
Ndetse na ba se nagayaga
simbegereze n'imbwa zirindaumukumbi wanjye.

2Niukuriimbaraga z'amaboko yabo zamarira iki,
Ko ari abantu b'indogore batazarama?

3Bahoroteshejwe n'ubukenen'inzara,
Bagugaumukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

4Batungwan'intārano zo mu bihuru,
Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo.

5Bagacibwa mu bantu,
Bahabwa induru nk'ibisambo,

6Bigatuma batura mu mikoke,
Mu myobo yo mu butakano mu masenga.

7Basakurizamu bihuru,
Biryamira hamwe munsi y'ibisura.

8Ni abana b'abapfapfa,
niukurini abana b'abatindi,
N'ibicibwa mu gihugu.

9“Noneho mpindutse imbyino yabo,
Niukurindi iciro ry'imigani yabo.

10Baranzinutswebaranyitaruye,
Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuhetowayo ikambabaza,
Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

12Iburyo bwanjye hahagurukaigitero,
Basunikaibirenge byanjye,
Bantegesha inzira zabo zirimbura.

13Inzira yanjye barayica,
Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

14Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini,
Bansumirira mu mivurungano.

15Ibiteyeubwoba binyerekeyeho,
Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga,
Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu.

16“Ubuubugingo bwanjye bunshongeyemo,
Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye.

17Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,
Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

18Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye,
Umwambaro wanjyeurahinyaraye,
Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye.

19Yanjugunye mu byondo,
Mpinduka nk'umukungugu n'ivu.

20“Ndagutakira nyamara ntunsubiza,
Nahagararaukantumbira.

21Wampindukiyeinkazi,
Undeganisha imbaraga zose z'ukubokokwawe.

22Unteruzaumuyagaugatuma njyanwa na wo,
Kandiumpinduzaubusaumugaru.

23Nzi kouzangeza ku rupfu,
Mu nzu itegekewe abazima bose.

24Ariko seumuntuugiyekugwa ntiyaramburaukuboko?
No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo?

25Mbese sinaririyeuwarimu makuba,
Umutimawanjye nturagaterwa agahinda n'umukene?

26Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,
Nategerezagaumucyo hakazaumwijima.

27Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,
Iminsi y'imibabaro ingezeho.

28Ngenda nsuherewe singira izuba,
Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

29Ndiumuvandimwe w'imbwebwe,
N'incuti y'imbuni.

30Umubiriwanjyeurirabuyeunyomotseho,
N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe.

31Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,
N'umwirongeukagira ijwi ry'abarira.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>