1“Nasezeranye n'amaso yanjye,
None se nabasha nte kwifuzaumukobwa?
2“Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?
Kandi Ishoborabyose itanga murageki uva hejuru mu ijuru?
3Mbese kurimbuka si ko kugenerwaumunyabyaha,
Ibyago bigategekerwa inkozi z'ibibi?
4Imana ntiyitegereza inzira zanjye,
Ikabara intambwe zanjye zose?
5“Niba naragendeye mu binyoma,
Ikirenge cyanjye kikihutirakuriganya,
6Henga mpimirwe ku minzani ireshya,
Kugirango Imana imenye gutungana kwanjye.
7Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira,
Umutimawanjyeukayobezwa n'ibyo amaso yanjye areba,
Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,
8Ndakabiba hasarure undi,
Niukuriimyaka yo mu murimawanjye irakarandurwa.
9“Nibaumutimawanjye warashutswen'umugore,
Nkubikirira ku muryango w'umuturanyi wanjye,
10Umugorewanjye aragasera undi,
Kandi ashakwe n'abandi.
11Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije
Niukurini ikizira cyo guhanwa n'abacamanza,
12Kuko cyamera nk'umuriroukongoraukageza ku kurimbuka,
Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.
13“Niba narahinyuyeurubanza rw'umugaragu wanjye,
Cyangwa urw'umujawanjye igihe bamburanyaga,
14None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte?
Mbese yangenderera nayibwira iki?
15Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye?
Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?
16“Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza,
Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi,
17Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye,
Impfubyi ntibiboneho?
18Ahubwouhereye mu busorebwanjye,
Yankuriyeiruhande ndi nka se,
N'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.
19“Niba hari uwo nabonye wishwe no kuburaumwambaro,
Cyangwa indushyiibuze icyo kwiyorosa,
20Nibaurukenyerero rwe rutampayeumugisha,
Kandi ntasusurutswen'ubwoya bw'intama zanjye,
21Niba narabanguriyeimpfubyiukuboko,
Kuko mfiteumfasha ku irembo,
22Nonehourutugurwanjye ruragatandukanan'umubiri,
N'ukubokokwanjye kuvunikegutanen'igufwa.
23Kuko ibyago biva ku Mana byanteragaubwoba,
Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.
24“Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye,
Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,
25Niba narishimishijwe n'ukoubutunzi bwanjye ari bwinshi,
Ukubokokwanjye kukaronka byinshi,
26Niba naritegereje izuba igihe riva,
Cyangwaukwezi kugenda kurabagiranankabiramya,
27Kandiumutimawanjyeugashukashukwa rwihishwa,
N'ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,
28Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n'abacamanza,
Kuko ariuguhemukiraImana iri hejuru.
29“Hari ubwo nishimiye kurimbuka k'unyanga,
Cyangwa nkishyirishwa hejuru n'uko ibyago bimugezeho?
30Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura,
Ngo mwifurizegupfa muvumye?
31Hari ubwo ab'iwanjye batahamije bati
‘Hariumuntu wabona n'umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’?
32Nta mushyitsi naraje hanze
Ahubwoumugenzi wese naramwugururiraga.
33Hari ubwo natwikiriye ibicumurobyanjye nka Adamu,
Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,
34Mbitewe no gutinya iteraniro rinini,
Ngaterwaubwoba no kugawan'indi miryango,
Bituma nceceka sinsohoke?
35“Iyaba hariunyumvise!
Dore ngiki icyitegererezo cyanjye,
Ishoborabyose ninsubize,
Nanjye mbone ibirego byanditswe n'umwanzi wanjye.
36Ni koko nabiheka ku rutugu,
Nabyitamirizaho nk'ikamba.
37Namumenyeshaumubarew'intambwe zanjye,
Nkamwegera nk'igikomangoma.
38“Niba imisozi yanjye ihururiyekundega,
N'amayogi yo muri yo akaririra hamwe,
39Niba narariyeumwero wayo nta feza ntanze,
Cyangwa niba naratumye bene yo bahebaubugingo bwabo,
40Noneho ibisura birakamera ah'ingano,
N'urukungu rumereaha sayiri.”
Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yobu.