1Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubizaYobu, kuko yari yiyizi yuko ariumukiranutsi.
2Mazeuburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuziwo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.
3Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubizakandi bakagaya Yobu.
4Ariko Elihu yari yarindiriye kuvuganana Yobu, kuko bamurutagaubukuru.
5Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza,uburakari bwe burabyuka.
6Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuziaravuga ati
“Ndi muto namwe muri abasaza,
Ni cyo cyatumye ntinya,
Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.
7Naravuze nti
‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga,
Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigishaubwenge.’
8Ariko mu bantu harimoumwuka,
Kandi guhumekakw'Ishoborabyose ni ko kubahakujijuka.
9Abakuze si bo baziubwenge,
N'abasaza si bo bamenya imanza.
10Ni cyo gitumye mvuga nti
‘Nimuntegere amatwi,
Nanjye mbumvishe icyo nibwira.
11Dore narindiriye amagambo yanyu,
Mugitekereza ibyo kuvuga,
Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’
12Niukurinahugukiyekubumva,
Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu,
Cyangwa ngo amusubizeku byo yavuze.
13Mwitonde kugirango mutavuga muti
‘Ni twe twaronseubwenge,
Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’
14Si jye yerekejeho amagambo ye,
Nanjye sinamusubizaamagambo nk'ayanyu.
15“Barumirwa ntibongera gusubiza,
Ntibagira ijambo bavuga.
16Mbese mpore kuko nta cyo bavuga,
Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?
17Jyeho ngiye gusubiza,
Ngiye kuvugaicyo ntekereza.
18Kuko amagambo anyuzuyemo,
Umutimaundimouraniga.
19Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,
Nk'intango nshya igiye guturika.
20Ngiye kuvugakugirango noroherwe,
Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.
21Ne kurobanura abantu ku butoni,
Cyangwa kugirauwo nshyeshya.
22Kuko ntazi gushyeshya,
Nashyeshya Umuremyi wanjye yankurahobidatinze.