1“Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,
Kandiutegere amatwi amagambo yanjye yose.
2Dore ubu mbumbuyeumunwa wanjye,
Ururimirwanjye ruvugiyemu kanwa kanjye.
3Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutimawanjye,
Kandi ibyo nziururimirwanjye rurabivuga ntafiteuburyarya.
4Mwuka w'Imana ni we wandemye,
Kandi guhumekakw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho.
5“Nubishoboraunsubize,
Amagambo yaweuyatunganirize imbere yanjye,
Uhagarareushikamye.
6Dore mpwanye nawe imbere y'Imana,
Nanjye nabumbwemu gitaka.
7Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha,
Kandiukubokokwanjye ntikuzakuremerera.
8“Niukuriwavuze numva,
Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti
9‘Ndaboneye nta gicumuromfite,
Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.
10Ariko rero Inshakaho impamvu,
Indebaho nk'umwanzi wayo.
11Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago,
Yitegereza inzira zanjye zose.’
12“Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,
Kuko Imana isumba abantu.
13Ni iki gitumauyigisha impaka,
Kuko itagomba gusobanura ibyayo?
14Imana ivuga rimwe,
Ndetse kabiri nubwoumuntu atabyitaho.
15Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro,
Igihe abantu bashyizweyo,
Basinziriye ku mariri yabo.
16Ni ho yumvisha amatwi y'abantu,
Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,
17Kugirango igamburuzeumuntu mu migambi ye,
Ngo imaremoumuntuubwibone bwe buhishwe.
18Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo,
No kubahokwe ikakurinda kurimburwa n'inkota.
19Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriribwe,
Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,
20Bigatumaubugingo bwe buhurwa ibyokurya,
N'umutimaweukanga ibiryoshye.
21Umubiriweurananuka ntubeukigaragara,
N'amagufwa ye atagaragaraga akānama.
22Niukuriubugingo bwe bwegera ikuzimu,
No kubahokwe kwerekeye ku barimbuzi.
23“Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi,
Ni inyamibwa imwe mu gihumbi,
Wamenyeshaumuntu inzira akwiriye kunyuramo.
24Ni ho Imana yamubabarira iti
‘Murokore kugirango atamanuka akajya muri rwa rwobo,
Nabonye Umucunguzi.’
25Umubiriweuzagwa itoto birushe uw'umwana,
Asubiremu busorebwe.
26Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,
Bituma ayireba mu maso anezerewe,
Kandi igaruriraumuntu gukiranuka kwe.
27Aririmbira imbere y'abantu ati
‘Naracumuyenkagoreka ibyari bigororotse,
Ariko nta cyo byamariye.
28Nyamara yancunguriyeubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,
Kandi kubahokwanjye kuzarebaumucyo.’
29“Dore ibyo byose bikorwa n'Imana,
Igenza ityoumuntu kabiri ndetse gatatu,
30Kugirango igarureubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,
Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima.
31“Hugukacyane Yobu we,untegere amatwi,
Uceceke nanjye mvuge.
32Nibaufiteicyo kuvugaunsubize,
Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.
33Niba ari nta cyountegere amatwi,
Ceceka nanjye nkwigisheubwenge.”