1Maze Elihu yongera kuvugaati
2“Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,
Namwe abajijutse muntegere amatwi,
3Kukougutwi gusobanura amagambo,
Nk'uko akanwa kumva ibyokurya.
4Twihitiremo igitunganye,
Twimenyere icyiza turi kumwe.
5“Yobu yavuze ati ‘Ndiumukiranutsi,
Kandi Imana yankuyehoibyari binkwiriye.
6Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi,
Urugumarwanjye rurenzeurukiriro,
Nubwo nta gicumuromfite.’
7Mbese harihoumuntuumezenka Yobu,
Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi?
8Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi,
Kandi akagendana n'abanyabyaha.
9Kuko yavuze ati
‘Nta cyo bimariyeumuntu kwishimana Imana.’
10“Nuko rero nimuntegere amatwi,
Mwa bantu bajijutse mwe,
Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,
N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,
11Kuko izitūraumuntu ibihwanye n'umurimowe,
Izahaumuntu wese kubonaibihwanye n'imigenzereze ye.
12Niukurintabwo Imana yakora ibibi,
Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.
13Ni nde wayihaye gutwara isi?
Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?
14Yakwitegereza abantu,
Ikisubiraniraumwuka no guhumekabyayo,
15Ibyaremwe byose byapfira rimwe,
Umuntu na we agasubiramu mukungugu.
16“Noneho nibaujijutse umva ibi,
Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye.
17Mbeseuwanga gukiranuka yategeka?
Wacira Ikiranuka kandi Ikomeyeurubanza?
18Birakwiriye se kubwiraumwami uti ‘Uri mubi’?
Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’?
19Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni,
Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene,
Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.
20Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku,
Abantu baradandabirana bakagendanirako,
Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.
21“Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu,
Kandi ireba amajya ye yose.
22Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu,
Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha.
23Kuko itagomba kongera kwitegerezaumuntu,
Kugirango yirirwe isubiramu rubanza.
24Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka,
Igashyira abandi mu kigwi cyazo.
25Kuko izi imirimo yazo,
Kandi izubikanijoro zikarimbuka.
26Izikubitank'abantu babi,
Ku mugaragaro imbere y'abandi barora,
27Kuko zayiteshutse,
Ntizite ku nzira zayo zose.
28Bagatuma gutakakw'abakene kuyigeraho,
Kandi ikumva gutakakw'abarengana.
29“Iyo itanze amahoro ni nde wabasha guteraamahane?
Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?
Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe,
30KugirangoutubahaImana atima,
Kandi ngo hatagirautegaabantuumutego.
31“Hariuwabwiye Imana ati
‘Narahanwe sinzongera gucumura,
32Icyo ntabonyeukinyigishe,
Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’
33Mbese ingororano yayouyangishwa n'uko idakora icyoushaka?
Kuko ari woweukwiriye guhitamo atari jye,
Nuko vuga icyo uzi.
34“Abantu bajijutse,
Ndetse abantu bose baziubwenge banyumva,
Bazambwira bati
35‘Yobu yavuze icyo atazi,
Kandi amagambo ye ntiyarimoubwenge.’
36“Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,
Kuko asubizank'abanyabyaha.
37Kuko yongeraubugomeku cyaha cye,
Agakoma mu mashyi muri twe atangara,
Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”