1Elihu akomeza gusubizaati
2“Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti
‘Gukiranuka kwanjye kurutaukw'Imana’?
3Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’
Kandi uti
‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’
4Ngiye kugusubizawowe na bagenzi bawe.
5“Itegereze mu ijuruurebe,
Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.
6Niba warakoze icyaha hari icyouyitwaye?
Kandi ibicumurobyawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?
7Niba uriumukiranutsi hari icyouyihaye?
Cyangwa se icyo ihabwa n'ukubokokwawe ni iki?
8Icyakora ibibi byawe byababazaumuntuumezenkawe,
Kandiumwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.
9“Batakishwa no kurengana kwinshi,
Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.
10Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?
Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,
11Ikatwigisha kurutainyamaswa zo mu isi,
Kandi ikaduhaubwenge kurutaibisiga byo mu kirere.’
12Nuko barataka ariko ntihagiraubasubiza,
Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha.
13NiukuriImana ntiyumvira ibyoubusa.
Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.
14“Nubwouvugakoutayireba,
Arikourubanza ruri imbere yayo,
Naweuyirindīra.
15Ariko noneho kuko idahōreshauburakari bwayo,
Ntiyite ku gasuzugurocyane,
16Ni cyo cyatumye Yobu abumburiraubusaakanwa ke,
Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”