Yobu 36:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Elihu akomeza kuvugaati

2“Baunyoroheye gato maze nkwereke,
Kuko ngifite icyo mvugiraImana.

3Ndazanaubwenge bwanjye mbukuyekure,
Kandi ndātūrira Umuremyi wanjyeuburyo akiranuka.

4Niukuriibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,
Umuntuufiteubwenge butunganye ari kumwe nawe.

5“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,
Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.

6Ntiramishaumunyabyaha,
Ariko itsindishiriza abarengana.

7Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,
Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,
Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.

8Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,
Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro,

9Ibereka imirimo yabo n'ibicumurobyabo,
Uko bagenje bibona.

10Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,
Ikabihanangiriza kuva mu byaha.

11Nibayumvira bakayikorera,
Bazamara iminsi yabo baguwe neza,
Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo.

12Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,
Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.

13“Kandi abatubahaImana mu mitima yabo bibikirauburakari,
Iyo ibaboshye ntibarushyabatabaza.

14Bapfa bakenyutse,
Kandiubugingo bwabo buherera mu banduye.

15Irokora abarengana ikabakura mu makuba,
Kandi akarengane gatuma ibaziburiraamatwi.

16“Niukuriiba yaragukuyemu makuba,
Ikagushyira ahagari hadafunganye,
Kandi ibishyizwe ku meza yawe,
Biba byuzuwemon'ibinure.

17Ariko wuzuwemon'imanza z'abanyabyaha,
Urubanza no gukiranuka biragufashe.

18Harihouburakari.
Wirindeutayobeshwa no kwirarira kwawe,
Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.

19Mbeseubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,
Byatumautabona amakuba?

20Ntukifuze ijoro,
Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.

21Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,
Kuko ari byo wahisemo bikakurutiraumubabaroufite.

22“Dore Imana ikoresha ibikomeyeububasha bwayo,
Umwigishauhwanye na yo ni nde?

23Ni nde wayitegekeye inzira zayo?
Cyangwa ni nde wavuga ati
‘Wakoze ikitaboneye’?

24Ibuka gushimisha imirimo yayo,
N'ibyayo abantu baririmbaga.

25Bose barayirebaga,
Umuntu ayitegereza ari kure yayo.

26Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,
Imibare y'imyaka yayo ntibarika.

27“Kuko izamura amazi akaba igicu,
Kigahinduka imvura itonyanga,

28Maze ibicu bikayigusha,
Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.

29Mbese hariuwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,
Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?

30Dore yigoteshaumucyo,
Kandi itwikīra no mu kuzimukw'inyanja.

31Kuko ibyo ari ibyo ikirishaurubanza rw'amahanga,
Kandi itanga ibyokurya byinshi.

32Ihishaumurabyo mu maboko yayo,
Maze ikawutegeka guhamya intego.

33Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,
Amatungo na yo akamenya yukoumugaruuhinduye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>