1“Niukuriibyo biteraumutimawanjye guhindaumushyitsi,
Umutimaugakuka.
2Nimwumve yemwe nimwumveurusakurw'ijwi ryayo,
No guhinda kuva mu kanwa kayo.
3Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose,
N'umurabyo wayo ikawugezaku mpera z'isi.
4Hanyuma yayo ijwi rikaririma,
Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo,
N'iyo iranguruyeijwi irekuraimvura ikagwa.
5Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje,
Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.
6Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’,
N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo,
Ndetse n'imvura y'umurindi.
7Igaganyaza amaboko y'abantu bose,
Kugirango abo yaremye bose babimenye.
8Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho,
Zikaguma mu burumba bwazo.
9Umugaruurahindurauturutse ikusi,
N'imbeho igaturukaikasikazi.
10Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana,
Maze amazi adendeje agafatana.
11Niukuriitwaza ibicu bya rukokoma amazi,
Isanza ibicu birimoumurabyo wayo.
12Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga,
Kugirango bikore icyo ibitegetse cyose,
Biri hejuru y'isi ituwemon'abantu.
13Igituma ibizana,
Niukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.
14“Umva ibi yewe Yobu,
Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza.
15Mbese uzi uko Imana iyisohoza,
Kandi uko itegekaumurabyo w'igicu cyayo kurabya?
16Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse,
Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifiteubwenge butunganye?
17Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka,
Iyoumuyagaw'ikusi woroshye mu gihugu?
18Ese wabasha kubamba ijuruufatanije n'Imana?
Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe!
19Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira,
Kukoumwijima ari woutubuzakubitunganya.
20Mbese yabwirwa ko nshaka kuvuganana yo?
Cyangwa se harihoumuntu wakwifuza kumirwa bunguri?
21“Kandi n'ubu abantu ntibarebaumucyourabagiranira mu ijuru,
Arikoumuyagaurahitaukeyura ibicu.
22Ubwiza buhebuje bugaturukaikasikazi,
Imana ifiteubwiza buteyeubwoba.
23Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira,
Ifiteububasha buhebuje,
Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi,
Nta bwo irenganya.
24Ni cyo gituma abantu bayubaha,
Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”