Yobu 38:1-41 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

2“Uwo ni nde wangiza inama
N'amagambo atarimoubwenge?

3Noneho kenyera kigabo,
Kuko ngiye kukubazanaweunsubize.

4Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he?
Niba uziubwenge bivuge.

5Ni nde washyizehourugerorwayo nibaumuzi?
Cyangwa se ni nde wayigereshejeumugozi?

6Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?
Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,

7Igihe inyenyeri zo mu ruturuturuzaririmbiranaga,
Abana b'Imana bose bakarangururaijwi ry'ibyishimo?

8Ni nde wugariye amarembo y'inyanja,
Igihe yavaga mu nda y'isi,

9Igihe nyihaye ibicu houmwambaro,
N'umwijima w'icuraburindiukayibera ingobyi,

10Nkayiha itegeko ryanjye,
Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo,

11Kandi nkavuga nti ‘Garukiraaha ntuharenge,
Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’

12“Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,
Ugatambikishaumusekeigihe cyawo,

13Kugirangoufateku mpera z'isi,
Uzikunkumuremoabanyabyaha?

14Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso,
Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye.

15Kandi abanyabyaha bīmweumucyo wabo,
N'ukubokokubanguwe kuravunika.

16“Mbese wageze ku masōko y'inyanja,
Cyangwa wazerereye mu kuzimukw'imuhengeri?

17Hari ubwo wugururiweamarembo y'urupfu,
Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu?

18Mbese wamenya nezaubugaribw'isi?
Bivuge nibaubizibyose.

19“Inzira igana ku buturobw'umucyo iri he?
Umwijima na wo aho uba ni hehe,

20Kugirangouwugarure mu rugabano rwawo,
Kandi ngoumenye inzira zigana ku nzu yawo?

21Urabizi kuko wari waravutse,
N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi.

22“Mbese hari ubwo wageze mu bubikobwa shelegi,
Cyangwa wabonyeububikobw'urubura?

23Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,
Umunsi w'intambara no kurwana.

24Umucyo wagiyeunyuze mu yihe nzira?
Umuyagaw'iburasirazubausandaye ku isiuganahe?

25“Ni nde waciye imigende y'umwuzūre,
Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba,

26Kugirango avubireimvura igihugu kitarimoumuntu,
Mu butayubudaturwa,

27Kandi ahāze ahadatuwe harimoubusa,
Ngo ahamezeubwatsi butoshye?

28Mbese imvura igira se?
Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime?

29Barafu yavuye mu nda ya nde?
N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?

30Amazi arihisha akamera nk'ibuye,
No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu.

31“Mbese wabasha guhambiranyaubukagabwa Kilimiya,
Cyangwa kudohora iminyururuya Oriyoni?

32Wabasha kuzanaza Mazaroti mu gihe cyazo?
Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturon'abana bayo?

33Uzi amategeko ayobora ijuru?
Wabasha gusohozaubutware bwaryo uri ku isi?

34“Aho wabasha kurangururiraibicu ijwi ryawe,
Kugirango amazi menshi akwisukeho?

35Washobora kohereza imirabyo ikagenda,
Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?

36Ni nde washyizeubwenge mu mutimaw'umuntu?
Ni nde wawuhayekujijuka?

37Ni nde wabasha kubarisha ibicuubwenge?
Ni nde wabasha gusukaibiri mu ntango zo mu ijuru,

38Igiheumukunguguuhinduka icyondo,
N'ubutakabw'ibinonko bigafatana?

39“Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo?
Cyangwaugahaza imigunzu y'intare,

40Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,
N'igihe zubikiye ziri mu gico?

41Ni ndeushakira igikona ibyokurya,
Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,
Bizererezwa no gushaka ibyokurya?

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>