1“Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira?
Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?
2Washobora kumenya amezi zimara zihaka?
Cyangwa se uzi igihe zibyarira?
3Zirahēra zikabyara abana bazo,
Kwerera kwazo kugashira.
4Abana bazo barakomera bagakuriramu gasozi,
Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.
5“Ni nde washumuyeimparage?
Ni nde wazizituye,
6Izo nahayeubutayungo zibubemo,
N'igihugu cy'ubukunankaziha houbuturobwazo?
7Zangaurusakurwo mu mudugudu,
Kandi ntabwo zumvaurwamu rw'uziyoboye.
8Zizerera mu misozi aho zirisha,
Zikahuka zikajya gushaka intohera z'ubwatsi.
9“Mbese imbogo yakwemera kugukorera?
Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?
10Wabasha kuyizirikishaumugozingouyihingishe?
Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?
11Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi?
Cyangwa wayihariraumurimowawe?
12Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe,
Ikayirunda ku mbuga yawe?
13“Amababa y'imbuni iyakungutanaubwibone,
Ariko se amababa yayo n'amoya yayo siubwiza gusa?
14Kuko amagi yayo iyatera ku butaka,
Agashyuhiramu mukungugu,
15Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata,
Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira.
16Igirira ibyana byayo nabi nk'ibitari ibyayo,
Nubwo imirimo yayo ariubusa,
Ntibiyiteraubwoba,
17Kuko Imana yayimyeubwenge,
Kandi ntiyihe kujijuka.
18Iyo igurutse,
Isuzuguraifarashi n'uyigenderaho.
19“Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga?
Cyangwa ni wowe wayiteye umugārauhungabana ku ijosi ryayo?
20Ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige?
Ubwiza bwo kwivuga kwayo buteraubwoba,
21Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo,
Ikajya gusanganira ingabo.
22Isuzuguraubwoba nta cyo itinya,
Ndetse ntabwo ihindukirango ihunge inkota.
23Ikirimba kijegerera hejuru yayo,
Umuheton'icumu rirabagirana, n'agacumu.
24Uburakari bwayo bukazebutumaiyogoza isi,
Kandi iyo yumvise ijwi ry'impanda ntirituma ihagarara.
25Iyo yumvise impanda hose irivuga,
Kandi ikarehera intambara ikiri kure,
Guhinda kw'abagaba n'urusaku.
26“Mbese agaca kagurukishwa n'ubwenge bwawe,
Iyo karamburiyeamababa yako aherekeye ikusi?
27Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe,
Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?
28Kiba mu bitare kikarikaho,
No mu bihanamanga mu masenga yabyo.
29Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata,
Amaso yacyo akabibona biri kure.
30N'ibyana byacyo binyunyuza amaraso,
Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.”