1Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati
2“Mbeseumuntu yagerageza kuvugananawe,
Ntiwagira agahinda?
Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?
3Dore wigishaga benshi,
Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.
4Amagambo yawe yaramiragauwariugiyekugwa,
Kandi wakomezaga amavi asukuma.
5Ariko noneho ni wowe byateye kandiurihebye,
Bikugezeho naweuhagaritseumutima.
6Mbese gukomera kwawe si uko wubahaImana?
Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?
7Ibuka ndakwinginze,
Ni nde wigeze kurimbuka atarihourubanza?
Cyangwa hari ubwoumukiranutsi yaciriweho iteka?
8Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,
ni byo basarura.
9Bicwa n'umwuka w'Imana,
Kandi barimburwa no guhuhak'umuyagaw'uburakari bwayo.
10Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora,
N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika.
11Intare ishaje yicwa no kuburaumuhigo,
Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana.
12“Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,
Mazeugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.
13Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro,
Igihe abantu bashyizweyo,
14Maze mfatwa n'ubwoba mpindaumushyitsi,
Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,
15Mazeumwuka ampita imbere,
Umusatsiunyorosoka ku mutwe.
16Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,
Imbere y'amaso yanjye hari ikintu,
Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo
17‘Mbeseumuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?
Mbeseumuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’
18Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,
N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti,
19Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijweurwondo,
Urufatiro rwayo rukabarushinzwe mu mukungugu,
Bameneka nk'uwakandagira inyenzi.
20Guheramu gitondoukageza nimugoroba bararimburwa,
Bapfa buheriheri ntihagireubyitaho.
21Mbeseumugoziw'ihema ryabo ntiwabakuwemo?
Bapfa bataragiraubwenge.