1Uwiteka akomeza gusubizaYobu ati
2“Mbeseumunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?
Ugayisha Imana nasubize.”
3Nuko Yobu asubizaUwiteka ati
4“Dore ndi insuzugurwa, nagusubizaiki?
Nifashe ku munwa.
5Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza,
Ndetse kabiri ariko sinakongera.”
6Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
7“Noneho kenyera kigabo,
Ngiye kukubazanaweunsubize.
8Mbeseugiyekumvuguruzaicyo nategetse?
Ugiye kumpererezaho ibyaha kugirangouboneurubanza?
9Haryauhwanije n'Imana amaboko?
Wabasha guhindisha ijwi nka yo?
10Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza,
Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza.
11Sandazauburakari bwawe busesekare,
Kandi witegerezeumwibone weseumucishe bugufi.
12Urebeumwiraririziumuzitse acogore,
Kandiukandagirire abanyabyaha aho bari.
13Boseubashyire mu mukungugu,
Mu maso habouhakingiranire mu bwihisho.
14Ni bwo nzakwemera,
Yukoukubokokwawe kw'iburyo kubasha kugukiza.
15Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe,
Iryaubwatsi nk'inka.
16Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo,
N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo.
17Izunguzaumurizowayo nk'umwerezi,
Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.
18Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa,
Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma.
19“Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi,
Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.
20Niukuriimisozi iyiberaurwuri,
Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.
21Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu,
Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.
22Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo,
Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi.
23Dore iyoumugeziwuzuyentiruha ihindaumushyitsi,
Naho Yorodani yakuzuraikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.
24Mbese hariuwayifata iri maso,
Cyangwa agapfumuzaizuru ryayo ikigobwe?
25“Mbese wabasha kurobesha Lewiyataniururobo,
Cyangwa gufatishaururimirwayoumugozi?
26Washobora gushyiraumugozimu izuru ryayo,
Cyangwa gutoboza akasaya kayoururobo?
27Mbese yagutakira cyane,
Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,
28Aho yasezerana nawe,
Kugirango ikubereumugaragu iminsi yose?
29Wayikinisha nk'ukinisha inyoni?
Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?
30Abarobyi bayicuruzase?
Bayigabanya abagenza?
31Cyo ye wabasha kuzuzauruhurwayo imyambi,
Cyangwaumutwe wayo ibigobe?
32Kuyibanguriraukuboko,
Wibuke ko ari intambaraukugerure.