Yobu 41:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1“Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.
Mbeseumuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa?

2Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,
None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?

3Ni nde wabanje kugiraicyo ampa kugirango mwiture?
Ibiri munsi y'ijuru byose ni ibyanjye.

4“Sinzareka kuvugaiby'ingingo zayo,
Cyangwaububasha bw'imbaraga zayo,
Cyangwaumubyimba wayo mwiza.

5Ni nde wabasha kuyamburaumwambaro wayo w'inyuma?
Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?

6Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?
Amenyo yayo uko ameze ateraubwoba.

7Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,
Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk'izihambiranijwe.

8Ndetse rumwe rusobekerana n'urundi,
Bituma ari nta mwukauzinyuramo.

9Zirasobekeranye,
Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana.

10Kwitsamura kwayo kuvamoumucyo,
Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k'umuseke.

11Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana,
Hakavamo ibishashi by'umuriro.

12Mu mazuru yayo hacucumukaumwotsi,
Nk'uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe.

13Umwuka wayoukongeza amakara,
Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by'umuriro.

14Mu ijosi ryayo habamo gukomera,
Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.

15Inyama zo ku mubiriwayo ziromekeranye,
Ziyifasheho ntabwo zijegajega.

16Umutimawayoukomeye nk'ibuye,
Niukuriukomeye nk'urusyo.

17Iyo yegutse intwari ziratinya,
Ubwoba bukazisaza.

18Naho hagirauyerekezaho inkota cyangwa icumu,
Cyangwaumwambi cyangwa icumu ry'irihima,
nta cyo byamara.

19Ibyuma ikabireba nk'ibyatsi,
Kandiumuringa ikawugereranya nk'igiti cyaboze.

20Umwambi ntiwayihungisha,
Amabuye y'umuhumetso ayihindukirank'umurama.

21Ubuhiriiburebank'ibikūri,
Iseka guhinda ku icumu.

22Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye,
Ku byondo ihahindura ibikuruzi.

23Iyo igeze imuhengeri irahavuguta,
Ikahahindura ifuro nk'inkono ibira,
Ituma inyanja imera nk'amavuta.

24Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye,
Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendejeurubura.

25Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi,
Yavutse itagiraubwoba.

26Yitegereza ibiri hejuru byose,
Ni yo mwami w'abana b'abibone bose.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>