Yobu 42:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Yobu asubizaUwiteka ati

2“Nzi yukoushobora byose,
Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”

3Iti “Uwo ni ndeuhisha inama kandi ataziubwenge?”
Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi,
Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.

4Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga,
Ngiye kukubazamaze naweunsubize.

5Ibyawe nari narabyumvishije amatwi,
Ariko noneho amaso yanjye arakureba.

6Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye,
Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”

7Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w'Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiyewowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'ukoumugaragu wanjye Yobu yagenje.

8Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi, maze musangeumugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandiumugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugirango ntabagenzereza nk'ukoubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'ukoumugaragu wanjye Yobu yagenje.”

9Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadiw'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.

10Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukizaibyago bye, amuha ibihwanye n'ibyo yari afite kabiri.

11Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n'abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumurizaku bw'ibyago Uwiteka yari yaramutejebyose. Umuntu wese amushumbusha igice cy'ifeza n'impeta y'izahabu.

12Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kurutaubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n'ingamiya ibihumbi bitandatu, n'amapfizi ibihumbi bibiri n'indogobe z'ingore igihumbi.

13Kandi abyara n'abahungu barindwi n'abakobwa batatu.

14Umukobwa w'imfura amwita Yemima, uw'ubuhetaamwita Keziya, n'uwa gatatu amwita Kerenihapuki.

15Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafiteuburanga bwiza nk'abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.

16Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n'abuzukurube ndetse n'ubuvivi.

17Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>