Yobu 7:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1“Mbeseumuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?
N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo?

2Ukoumuretwa yifuza igicucu,
N'umukoziuko arindira ibihembo bye,

3Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,
Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

4Iyo ndyamye ndavuga nti
‘Buracya ryari ngo mbyuke?’
Mpora ndara ngaragurikabugacya.

5Umubiriwanjyeutwikiriwe n'inyo n'imvuvu,
Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.

6Iminsi yanjye irihuta kurutaikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda,
Ishira ari nta byiringiro.

7Nyamunekaibuka koubugingo bwanjye ariumuyagagusa,
Ijisho ryanjye ntirizongera kubonaibyizaukundi.

8Ijisho ry'undeba ntirizongera kumbona,
Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.

9Uko igicu cyeyuka kigahera,
Ni ko n'umanuka ajya ikuzimuatasubirakuzamukaukundi.

10Ntazagaruka mu nzu yeukundi,
N'aho yari atuye ntihazongera kumumenya.

11Ni cyo gitumye ntiyumanganya,
Mvuze mbitewe n'agahinda,
Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutimawanjye.

12“Mbese ndi inyanja?
Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,
Kugirangounshyireho abarinzi?

13Iyo mvuze nti ‘Uburiribwanjye buzampumuriza,
Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,

14Uherakoukankangisha inzozi,
Ukantereshaubwoba ibyo neretswe,

15Bigatumaumutimawanjyeushaka kwiyahura no gupfa,
Bikandutiraguhorampururwa muri izi ngingo.

16Kubahokwanjye ndakuzinutswesinshaka kurama,
Ndekeraukwanjye kuko iminsi yanjye ariubusa.

17“Umuntu ni iki cyatumaumukuza,ukamwitaho,

18Ukamugenderera uko bukeye,
Ntutuzekumugerageza?

19Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,
Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?

20Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,
Murinzi w'abantu?
Ni iki gitumaungira intego,
Bigatuma ninanirwa?

21Kandi ni iki gitumautambabarira igicumurocyanjye,
Ngoumvaneho ikibi cyanjye?
Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,
Naweuzanshakanaumwete cyane,
ariko sinzaba nkiriho.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>