1Biludadiw'Umushuhi aherako aramusubizaati
2“Uzahereza he kuvugautyo?
Kandiuzagarukiriza he kuvugaamagambo ameze nk'umuyagawa serwakira?
3Mbese Imana igorekaurubanza?
Ishoborabyose igoreka gukiranuka?
4Niba abana bawe bayicumuyeho,
Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo,
5Nushakana Imanaumwete,
Ukinginga Ishoborabyose,
6Iyaba wariuboneye kandiugakiranuka,
Niukuribyatuma iguhugukira,
Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.
7Nubwo itangira ryawe ryari rito,
Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.
8“Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera,
Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.
9Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi,
Kuko iminsi tumaramu isi ari igicucu gusa.
10Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,
Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?
11Urufunzo rwakuriraahadatose?
Cyangwa seurukangaga rwamera ahatari amazi?
12Iyo rukirirubisirutaracibwa,
Rubanziriza ibyatsi byose kuma.
13Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze,
Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira.
14Kwizigira kwe kuzahera,
Ibyiringiro bye niurutagangurwa.
15Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,
Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.
16“Atoshye ari ku zuba,
Amashami ye asagambira mu murimawe.
17Imizi ye iraranda mu kirundo,
Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.
18Nakurwe aho yari ari,
Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’
19Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye,
Kandi ku butakahazashibuka abandi.
20“Dore Imana ntizataumuntu w'intungane,
Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi.
21Akanwa kawe izakuzuzaibitwenge,
N'iminwa yawe izavuza impundu.
22Abakwanga bazambikwa isoni,
Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.”