Yonasi 1:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti

2“Hagurukaujye i Nineve wa murwa munini,uwuburirekuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”

3Ariko Yona arahagurukango acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukanai Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

4Maze Uwiteka yoherezaumuyagamwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheriikomeye inkuge yenda kumeneka.

5Abasare baterwa n'ubwoba,umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.

6Nukoumutware w'inkuge aza aho ari aramubazaati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byukautakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

7Bose baravuganabati “Nimuze dufinde tumenyeutumye dutezwa ibi byago.”Nuko barafindura,ubufindo bwerekana Yona.

8Baherako baramubazabati “Tubwireutumye dutezwa ibi byago. Ukora murimoki? Uraturukahe? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”

9Arabasubizaati “Ndi UmuheburayonubahaUwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.”

10Maze abantu bafatwa n'ubwoba bwinshi baramubazabati “Ibyoukozeibi ni ibiki?”Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye

11baramubazabati “Tugiredute ngo inyanja iduturize?”Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.

12Arabasubizaati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheriyabateye ari jye ibahora.”

13Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubirehakurya imusoziariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.

14Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuziraubugingo bw'uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw'amaraso y'udacumuye, kuko ari wowe Uwitekaukozeicyoushaka.”

15Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.

16Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.