1Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti
2“Hagurukaujye i Nineve wa murwa munini,uwuburireimiburo nzakubwira.”
3Nuko Yona arahagurukaajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wariumurwa muninicyane, kuwuzenguka rwariurugendo rw'iminsi itatu.
4Yona atangira kujya mu mudugudu, agendaurugendo rw'umunsi umwe ararangururaati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
5Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyirizaubusa, bose bakambara ibigunirauhereye ku mukuruukageza kuuworoheje hanyuma y'abandi.
6Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahagurukaku ntebe ye y'ubwami, yiyamburaumwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.
7Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugiraicyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywaamazi,
8ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukireumuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomobagira.
9Nta wubiziahari aho Imana yahindukiraikigarura, ikarekauburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!”
10Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiyebakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.