1Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara,
2asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugagankiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igiraubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugiraneza kwinshi kandi yibuza kugiranabi.
3None rero Uwiteka, ndakwinginzeunyice kuko gupfa bindutiyekubaho.”
4Uwiteka aramubazaati “Ubwourakaye ubwoukozeneza?”
5Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kurebaukoumurwauzamera.
6Uwiteka Imana itegekauruyuzirumeraaho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubereigicucu ku mutwe, rumukizeumubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.
7Bukeyebwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.
8Maze izuba rivuye Uwiteka ategekaumuyagawotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiyekubaho.”
9Uwiteka aramubazaati “Ukoze neza ubwourakajwe n'ukouruyuzirwumye?”
Aramusubizaati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.”
10Uwiteka aramubazaati “Ubabajwe n'uruyuziutihingiye kandiutamejeje,uruyuzirwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?
11Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n'i Nineve uwo murwa munini,urimoabantu agahumbi n'inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n'imoso, hakabamo n'amatungo menshi?”