1Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musoziwanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahindeumushyitsi kukoumunsi w'Uwiteka uje,ugezehafi
2umunsi w'umwijima w'icuraburindi,umunsi w'ibicu bya rukokoma n'ibihu. Ukoumusekeutambikira mu mpinga z'imisozi, ni koubwoko bukomeye kandi bufiteimbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumezenka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugezamu bihe byinshi bizakurikiraho.
3Umurirourakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi by'umurirobiragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye.
4Ubarebye abona basa n'amafarashi, kandi birukanka nk'abagendera ku mafarashi.
5Gusimbuka kwabo kumezenko guhururakw'amagare y'intambara ari mu mpinga z'imisozi, nko kugurumanank'ibirimi by'umurirobikongora ibishakashaka, nk'ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.
6Imbere yabo abantu bamarwa n'ubwoba, mu maso habo bose harasuherwa.
7Bihuta nk'intwari, burirainkike nk'abarwanyi,umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda.
8Kandi nta wuca ku wundiumuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.
9Basimbukiraumudugudubakiruka ku nkike z'amabuye, bakuriraamazu, bakamenera mu madirishya nk'abanyazi.
10Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n'ukwezi kukijima, kandi n'inyenyeri zikareka kumurika.
11Uwiteka arangururaijwi imbere y'ingabo ze,urugerero rwe ni runinicyane. Uwousohoza ijambo rye arakomeye, kandiumunsi w'Uwiteka ni mukuruuteyeubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?
12Uwiteka aravuga ati “Ariko n'ubu nimungarukiren'imitima yanyu yose mwiyirizeubusa, muriremuboroge.”
13Imitima yanyu abe ari yo mutanyura murekeimyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwen'imbabazi, ntiyihutirakurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzanaikibi.
14Ni nde uzi ko itazahindukiraikigarura ngo ibasigireumugisha, muboneuko muturaUwiteka Imana yanyu amaturo y'ifu n'ay'ibinyobwa?
15Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyirizaubusa, mugireiteraniro ryera,
16muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n'abana n'abakiri ku ibere,umukwe nasohoke mu nzu ye, n'umugenimu nzu yarongorewemo.
17Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y'umuryango w'urusengero n'igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kizaubwoko bwawe, nturekeab'umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n'abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’”
18Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababariraubwoko bwe.
19Nuko Uwiteka asubizaubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n'amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,
20ahubwo ingabo z'ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukanenzigeze mu gihugu kitera kandi kirimoubusa, iz'imbere zigwe mu nyanja y'iburasirazuba, n'iz'inyuma zigwe mu nyanja y'iburengerazuba, kandi kunukakwazo kuzazamuka, kandiumunukowo kuborakwazouzazamuka, kuko zakabije gukoraibikomeye.”
21Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.
22Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kukoubwatsi bwo mu butayubumeze, n'ibiti byeze imbuto zabyo,umutinin'umuzabibu byeze cyane.
23Noneho munezerwe bantu b'i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura y'umuhindo ku rugerorukwiriye, kandi ibavubiyeimvura iy'umuhindo n'iy'itumba nk'ubwa mbere.
24Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzuravino n'amavuta ya elayo, isesekare.
25“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n'iyariwe n'uburiman'ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.
26Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry'Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandiubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n'isoniukundi.
27Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Niukuriubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoniukundi.