1“Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b'u Buyudan'ab'i Yerusalemu,
2nzateranya amahanga yosenyamanuriremu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabacirahourubanza rw'ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye.
3Kandi bafindiyeubwoko bwanjye, baguranaumuhungu maraya n'umukobwa bakamuguranainzoga, kugirango babone ibyokunywa.
4“Namwe Tiro n'i Sidoni, n'abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriyehe? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurirainyituranoyanyu vuba n'ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
5Kuko mwatwaye ifeza yanjye n'izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by'igikundiro.
6Kandi abana b'u Buyudan'i Yerusalemu mwabaguze n'Abagiriki, kugirango mubajyane kure y'igihugu cyabo,
7dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyituranozijye ku mitwe yanyu,
8kandi abahungu banyu n'abakobwa banyu nzabaguriraab'i Yuda, na bo bazabaguriraab'i Sheba,ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari weubivuze.”
9Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke.
10Amasuka yanyu muyacuremoinkota, n'imihoro yanyu muyicuremoamacumu, n'umunyantegenke na we ahige ko ari intwari.
11Nimubanguke muze, abo mu mahanga y'impande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka,ugabeintwari zawe zihamanuke.
12“Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose.
13Muzaneimihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kukoumuvurewuzuye, n'ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!”
14Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kukoumunsi w'Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy'imanza uri hafi.
15Izuba rirazimye n'ukwezi kurijimye, n'inyenyeri ziretse kumurika.
16Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurureijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n'isi bizatigita, ariko Uwiteka azaberaubwoko bweubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.
17“Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musoziwanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyuraukundi.
18“Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n'imigezi yose y'i Buyudaizuzuramoamazi, isōko izatoboka mu rusengero rw'Uwiteka, itembere mu gikombe cy'i Shitimu.
19“Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimoubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atarihourubanza.
20Ariko i Buyudahazahoraho iteka, n'i Yerusalemu ibihe byose.
21Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.”