Yoz 1:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Ubwo Moseumugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuniumufasha wa Mose ati

2“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu hagurukawambukanen'aba bantu bose ruriyaruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.

3Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.

4Uhereye mu butayuno kuriuriyamusoziLebanoniukageza ku ruzi runinirwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugezaku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.

5Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubahokwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusigakandi sinzaguhāna.

6Komeraushikame, kukouzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruzababo.

7Icyakoraukomereushikame cyane, kugirango witondere amategeko yoseumugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshukeuciyeiburyo cyangwa ibumoso, kugirangoubashishwe byose ahouzajya hose.

8Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujyeubitekereza ku manywa na nijoro kugirangouboneukoukurikiza ibyanditswemo byose. Ni houzahirwa mu nzira zawe,ukabashishwa byose.

9Mbese si jyeubigutegetse? Nuko komeraushikame, ntutinye kandi ntukukeumutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe ahouzajya hose.”

10Yosuwa ategeka abatware b'imitwe ati

11“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukoreamahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriyaruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’”

12Yosuwa abwira Abarubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ati

13“Mwibuke rya jambo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’

14Abagore banyu n'abana banyu n'amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab'intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugirango muzabarwanire,

15kugezaaho Uwiteka azaruhurirabene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubiremu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”

16Na bo basubizaYosuwa bati “Ibyoudutegeka byose tuzabikora, n'ahouzadutumahose tuzajyayo.

17Nk'uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk'uko yabanaga na Mose.

18Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byouzamutegeka byose azicwa. Icyakora komeraushikame!”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>