1Yosuwa ashaje ageze mu za bukuruUwiteka aramubwira ati “Urashajeugezemu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.
2Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby'Abafilisitiya n'iby'Abanyageshuri byose,
3uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputaukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroniikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuronihamwe n'Abawi.
4Kandi ikusi igihugu cyose cy'Abanyakanāni, n'i Meyara h'Abasidoniukageza kuri Afika mu rugabano rw'Abamori,
5n'igihugu cy'Abagebali n'i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba,uhereye i Bāligadi munsi y'umusoziwa Herumoniukageza aho i Hamati harasukirwa.
6Hariho n'abanyagihugu cy'imisozi miremire,uhereye i Lebanoniukageza i Misirefotimayimu n'Abasidoni bose.”
Ati “Nzabirukanira imbere y'Abisirayeli, mazeuzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk'uko nagutegetse.
7Nuko none iki gihuguukigabanye ya miryango cyenda n'igice cy'uwa Manase.”
8Kuko Abarubenin'Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye,
9uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunonin'umuduguduwo hagati mu kibaya, n'igitwa cyose cy'i Medebaukageza i Diboni,
10n'imiduguduyose ya Sihoniumwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni kugezaku rugabano rw'Abamoni,
11n'i Galeyadi no mu ngabano z'Abanyageshuri n'Abanyamāka, n'umusoziwose wa Herumonin'i Bashani yoseukageza i Saleka,
12n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi(Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.
13Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturanan'Abisirayeli na bugingo n'ubu.
14Arikoumuryango w'Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk'uko yamubwiye.
15Mose ni we wagerereye Abarubeniigihugu nk'uko amazu yabo ari.
16Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni, n'umuduguduwo hagati mu kibaya n'igitwa cyose cy'i Medeba
17n'i Heshiboni, imiduguduyose y'ibitwa n'i Diboni n'i Bamotibāli n'i Betibālimeyoni,
18n'i Yahasi n'i Kedemoti n'i Mefāti,
19n'i Kiriyatayimu n'i Sibuma n'i Seretishahari hari ku musoziuri mu kibaya,
20n'i Betipewori n'imirenge y'i Pisiga n'i Betiyeshimoti,
21n'imiduguduyose y'ibitwa n'igihugu cyose cya Sihoniumwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n'abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.
22Kandi Balāmu mwene Bewori w'umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n'abandi bishwe.
23Arikourugabano rw'Abarubenirwari Yorodani n'inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y'Abarubenink'uko amazu yabo ari, n'imidugudun'ibirorero byayo.
24Kandi Mose ni we wagerereyeumuryango w'Abagadi nk'uko amazu yabo ari.
25Igihugu bahawe cyari Yazeri n'imiduguduyose y'i Galeyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugezakuri Aroweri hateganye n'i Raba,
26uhereye i Heshiboniukageza i Ramatimisipa n'i Betonimu,uhereye i Mahanayimuukageza mu rugabano rw'i Debira.
27Kandi iyo mu kibaya n'i Betiharamu n'i Betinimura, n'i Sukotin'i Safoni n'igice cy'igihugu cya Sihoniumwami w'i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n'inkuka zayoukageza mu bigobe by'inyanja y'i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.
28Iyi ni yo gakondo y'Abagadi nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudun'ibirorero byayo.
29Kandi Mose ni we wagerereye igice cy'umuryango wa Manase, haba ahabo nk'uko amazu yabo ari.
30Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogiumwami w'i Bashani, n'imiduguduyose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,
31n'igice cy'i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imiduguduy'igihugu cya Ogi cy'i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk'uko amazu yabo ari.
32Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy'ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.
33Arikoumuryango w'Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk'uko yababwiye.