Yoz 14:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy'i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu yose y'imiryango y'Abisirayeli barakibagabanya.

2Imigabane irafindirwa nk'uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y'imiryango cyenda n'igice cy'umuryango,

3kuko Mose ari we wari watanze gakondo y'imiryango ibiri n'igice cy'umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi.

4Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imiduguduyo guturamon'ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo.

5Nk'uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu.

6Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubazaati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzehojyewe nawe, akabibwira Moseumuntu w'Imana turi i Kadeshi y'i Baruneya?

7Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukirii Kadeshi y'i Baruneya, Moseumugaragu w'Uwiteka antuma kujya gutataigihugu. Bukeyengarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n'umutimautabeshya.

8Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y'abantuubwoba, jyeweho nomatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose.

9Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Niukuriigihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n'iy'abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose.’”

10Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n'itanu nk'uko yavuze,uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n'itanu.

11Ubu ndacyafite imbaraga nk'uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n'ubu ni ko zikiri.

12None umpeumusoziUwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imiduguduminini igoswe n'inkike z'amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukanenk'uko Uwiteka yavuze.”

13Yosuwa aha Kalebu mwene Yefuneumugisha, maze amuhaumusoziwitwa Heburoningo habe gakondo ye.

14Ni cyo cyatumye i Heburonihaba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w'Umukenazi na bugingo n'ubu, kuko yomatanye n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli rwose.

15Kandi i Heburonikera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yariumuntu wo mu Bānakiukomeye kurutaabandi.
Nuko igihugu gihabwa ihumure.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>