1Umugabane w'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayubwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.
2Kandiurugabano rwabo rw'ikusi rwaheraga mu iherezo y'Inyanja y'Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi,
3rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi y'i Baruneyarukanyura bugufibw'i Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika,
4rukanyura kuri Asimoni rugarukiraku kagezi ka Egiputa, mazeurugabano rukagarukiraku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rw'ikusi.
5Kandiurugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja y'Umunyu,ukageza aho Yorodani igarukira.
Kandiurugabano rw'ikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja.
6Urwo rugabano rwazamukagai Betihogula rugahita iruhande rw'ikasikazi rw'i Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,
7rugakomeza rukagera i Debirauvuyemu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye n'inzira izamuka kuri Adumimuumusoziwo hakurya y'umugeziikusi, nukourugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukirakuri Enirogeli,
8kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rw'igihugu cy'Abayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cy'i Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga y'umusoziwerekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ry'igikombe cy'Abarafa ikasikazi.
9Nukourugabano rukamanuka mu mpinga y'umusozirukagera ku isōko y'amazi y'i Nefutowa, rukagarukiramu miduguduyo ku musoziwa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i Bāla (uwo muduguduni wo witwa Kiriyatiyeyarimu).
10Nuko rugakebereza iburengerazuba bw'i Bāla ku musoziwa Seyiri, rukanyurahorukagera mu ruhande rw'umusoziwa Yeyarimu rw'ikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukanai Betishemeshi rukanyura i Timuna.
11Kandi urwo rugabano rukagarukiramu ruhande rwa Ekuroniikasikazi, rukazarutyo i Shikeroni rukanyurahorukagera ku musoziwa Bāla rukagarukirai Yabunēli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja.
12Kandiurugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.
Urwo ni rwo rugabano rwose rw'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari.
13Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk'uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.
14Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.
15Nuko avayo atera ab'i Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi.
16Kalebu aravuga ati “Umuntuuzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingiraumukobwa wanjye Akisa.”
17Otiniyeli mwene Kenazi murumunawa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira.
18Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubazaati “Urashaka iki?”
19Uwo mukobwa aramusubizaati “Ungirireubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa n'amasōko y'amazi?”Nuko amuha amasōko yo harugurun'ayo hepfo.
20Iyo ni yo gakondo y'umuryango wa Abayuda nk'uko amazu yabo ari.
21Iyi ni yo miduguduy'umuryango w'Abayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: Kabusēli na Ederi na Yagura,
22na Kina na Dimona na Adada,
23na Kedeshi na Hasori na Itunani,
24na Zifu na Telemu na Beyaloti,
25na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori),
26na Amamu na Shema na Molada,
27na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti,
28na Hasarishuwalina Bērisheba na Biziyotiya,
29na Bāla na Iyimu na Esemu,
30na Elitoladi na Kesili na Horuma,
31na Sikulagina Madumanana Sanusana,
32na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imiduguduyose yari makumyabiri n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
33Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna,
34na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu,
35na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka,
36na Shārayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi n'ine hamwe n'ibirorero byayo.
37Senani na Hadasha na Migidoligadi,
38na Dilani na Misipa na Yokitēli,
39na Lakishi na Bosikati na Eguloni,
40na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,
41na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
42Libuna na Eteri na Ashani,
43na Ifuta na Ashuna na Nesibu,
44na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
45Ekuronihamwe n'imidugudun'ibirorero byawo,
46uhereye Ekuroniukageza ku nyanja, imiduguduyose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe n'ibirorero byayo.
47Ashidodi n'imidugudun'ibirorero byaho, i Gaza n'imidugudun'ibirorero byaho,ukageza ku kagezi ka Egiputa n'Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.
48Iyo mu gihugu cy'imisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko,
49na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira),
50na Anabu na Eshitemowa na Animu,
51na Gosheni na Holoni na Gilo. Imiduguduni cumi n'umwe hamwe n'ibirorero byayo.
52Araba na Duma na Eshana,
53na Yanimu na Betitapuwa na Afeka,
54na Humatana Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imiduguduni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
55Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta,
56na Yezerēli na Yokideyamu na Zanowa,
57na Kayini na Gibeya na Timuna. Imiduguduni icumi hamwe n'ibirorero byayo.
58Halihuli na Betisuri na Gedori,
59na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Imiduguduni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
60Kiriyatibāli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) n'i Raba. Imiduguduni ibiri hamwe n'ibirorero byayo.
61Iyo mu butayungiyi: Betaraba na Midina na Sekaka,
62na Nibushani n'umuduguduw'umunyu na Enigedi. Imiduguduni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
63Ariko Abayebusi bo bari abaturageb'i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.
Nuko Abayebusi bagumanan'Abayuda i Yerusalemu na bugingo n'ubu.