1Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.”Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
2Umwami w'i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutataigihugu.
3Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutataigihugu cyose.”
4Ariko uwo mugoreajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,
5nuko bumazekwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n'ingoga murabafata.”
6Ariko ba batasi yari yaburijeinzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.
7Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.
8Nuko batararyama uwo mugorearuriraabasanga hejuru y'inzu,
9arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteyeubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuyeumutima,
10kuko twumviseuburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukuramuyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.
11Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishyaubwoba, nta muntu n'umwe mutakuyeumutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.
12None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk'iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy'ukuri
13yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumunabanjye n'abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.”
14Abo bagabo baramusubizabati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukizaayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduhaigihugu tuzakwitura ineza. Ni iby'ukuri.”
15Arabohereza, abamanuzaumugoziabanyujijemu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y'inkike y'umudugudu, ni ho yari atuye.
16Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugirango mudahura n'ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugezaaho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”
17Abo bagabo baramusubizabati “Iyi ndahirouturahije nta mugayouzatubaho.
18Nitugeramuri iki gihuguuzapfundike aka kagozi gatukuraku idirishyauducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n'abo mu rugo rwa so bose,uzabateranirize iwawe.
19Nihagiraumuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandiumuntu weseuzabaari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubehonihagiraumwakura.
20Ariko nutubūra ntituzagibwaho n'urubanza rw'indahirouturahije.”
21Na we arababwira ati “Bizaba nk'uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukuraku idirishya.
22Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba.
23Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanukaumusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose.
24Baramubwira bati “Niukurikoko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuyeumutima.”