1Uwiteka abwira Yosuwa ati
2“Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imiduguduy'ubuhungiro, iyo nabategekeshejeururimirwa Mose,
3kugirango gatozi wisheumuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibaberaubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.’
4Gatoziuhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry'uwo muduguduyisobanurireabatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudubamuhe aho aba.
5Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ariumwanzi we.
6Nuko azagume muri uwo mudugudukugezaubwo azahagarara imbere y'iteraniro gucirwaurubanza na bo,ukageza n'igiheumutambyi mukuruyasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu muduguduyahunzemo.”
7Nuko bitoranyiriza i Kedeshi y'i Galilaya mu gihugu cy'imisozi y'i Bunafutali, n'i Shekemu mu gihugu cy'imisozi y'i Bwefurayimu, n'i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda.
8Kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba bw'i Yeriko, batoranyayo i Beseri mu butayubwo mu bitwa h'umuryango w'Abarubeni, n'i Ramoti y'i Galeyadi h'umuryango w'Abagadi, n'i Golani y'i Bashani h'umuryango w'Abamanase.
9Iyo ni yo miduguduyakubitiwe Abisirayeli bose n'umunyamahanga weseubasuhukiyemo, kugirangouwisheumuntu wese atabyitumye azahungireyo ye kwicwa n'umuhōzi, kugezaubwo azahagarara imbere y'iteraniro.