1Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubenin'Abagadi, n'ab'igice cy'umuryango wa Manase
2arababwira ati “Mwashohoje ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.
3Kandi icyo gihe cyose kugezaubu ntabwo mwahemukiyebene wanyu, n'amategeko y'Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye.
4Uwiteka Imana yanyu yaruhuyebene wanyu nk'uko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubiremu gihugu mwahawe, icyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani.
5Icyakora mujye mugiraumwete wo kwitondera amategeko, n'ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.’”
6Maze Yosuwa abahaumugisha, arabasezerera basubiramu mahema yabo.
7Nuko igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubiremu mahema yabo, abahaumugisha na bo.
8Maze arababwira ati “Nimusubireiwanyu mu mahema yanyu mujyanyeubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n'izahabu n'imiringa, n'ibyuma n'imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y'ababisha banyu.”
9Nuko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy'i Kanāni, bajya mu gihugu cy'i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk'uko Uwiteka yategekeshejeururimirwa Mose.
10Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy'i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy'amabuye kuri Yorodani cy'ikimenywabose.
11BukeyeAbisirayeli bumva ko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukirory'i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw'Abisirayeli.
12Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugirango bajye kubarwanya.
13Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, ku Barubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi,
14bamutumanan'abatware cumi. Umuryango wose w'Abisirayeliutoranywamoumutware umwe w'inzu ya sekuruza,umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi by'Abisirayeli ariumukuruw'inzu ya sekuruza.
15Nuko bageze ku Barubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi, barababwira bati
16“Iteraniro ryose ry'Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuromwacumuyeku Mana y'Abisirayeli mwagicumuriyeiki, ko muretse kuyoborwa n'Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?
17Mbese igicumurocya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo n'ubu? Nubwo mugigayateye mu iteraniro ry'Uwiteka,
18byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n'Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry'Abisirayeli.
19Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy'ubuturobw'Uwiteka, aho ihema ry'Uwiteka riri muturanenatwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.
20Mbese wa mugaboAkani mwene Zera ntiyacumuyeakenda ku byashinganywe,umujinya w'Uwitekaugaherakoukamanukiramu iteraniro ry'Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugaboyacumuraga, si we warimbutse wenyine.’”
21Nuko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bati
22“Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreyeubugomecyangwa gucumuraku Uwiteka, uyu munsi ntimurekedukira.
23Niba twariyubakiye igicaniro kugirango duteshuke turekekuyoborwa n'Uwiteka, cyangwa kugirango dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby'ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y'amafu y'impeke, Uwiteka ubwe abiduhore.
24Ahubwo twabigize dufiteimpamvu, kugirango mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriyehe n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli?
25Ko Uwiteka yagize Yorodaniurugabano hagati yacu namwe, mwa Barubenin'Abagadi mwe? Nta mugabane mufiteku Uwiteka.’Ni ko abana banyu bazabuza abacu kūbaha Uwiteka.
26Ni cyo cyatumye twigira inama tuti ‘Henga twiyubakire igicaniro kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo’,
27ahubwo kizabeumuhamya hagati yacu namwe, no hagati y'abuzukuruzabacu bazadukurikira, kugirango dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n'ibindi bitambo n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufiteku Uwiteka.’
28Ni cyo gituma tuvugatuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruzabacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubizetuti: Dore imyubakire y'igicaniro cy'Uwiteka ba data bubatse, kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo niumuhamya hagati yacu namwe.’”
29Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy'ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y'amafu y'impeke cyangwa n'ibindi bitambo, kitari igicaniro cy'Uwiteka Imana yacu kiri imbere y'ihema ryayo.”
30Maze Finehasiumutambyi n'abatware b'iteraniro, ari bo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubenin'Abagadi n'Abamanase babashubije, birabanezeza cyane.
31Nuko Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, abwira Abarubenin'Abagadi n'Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuyeku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y'Uwiteka.”
32Finehasi mwene Eleyazariumutambyi na ba batware, bava mu gihugu cy'i Galeyadi cy'Abarubenin'Abagadi, basubirai Kanāni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije.
33Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubirakuvugako bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubenin'Abagadi batuyemo.
34Nuko Abarubenin'Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo niumuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.