Yoz 24:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Yosuwa ateraniriza imiryango y'Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b'Abisirayeli n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo baza kwiyerekana imbere y'Imana.

2Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruzababaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.

3Bukeyenjyana sogokuruzawanyu Aburahamu, mukurahakurya y'uruzimunyuza mu gihugu cyose cy'i Kanāni, ngwizaurubyaro rwe muha Isaka.

4Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muhaumusoziwa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n'urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.

5Bukeyentuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk'uko nabibageneye byose, hanyuma y'ibyo mbakurayo.

6Nkura ba sogokuruzamuri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruzababageza ku Nyanja Itukura.

7Maze batakira Uwiteka ashyiraumwijima hagati yanyu n'Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y'inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumaraiminsi myinshi mu butayu.

8“‘Mbajyana mu gihugu cy'Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburiraimbere yanyu.

9BukeyeBalaki mwene Siporiumwami w'i Mowabu arahagurukaarwanya Abisirayeli, ni ko gutumiraBalāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,

10ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabiraumugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki.

11Nyuma mwambuka Yorodani mugerai Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n'Abamori n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirugashi n'Abahivi n'Abayebusi, maze ndababagabiza bose.

12Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukaneabami bombi b'Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n'inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu.

13Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n'imidugudumutubatse muyituramo, n'inzabibu n'imyelayo mutateye, ri byo murya none.’

14“Nuko noneho mwubaheUwiteka mumukorere mu by'ukurimutaryarya, kandi mukurehoza mana ba sogokuruzabanyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.

15“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruzabakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

16Abantu baramusubizabati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,

17kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvanamu nzu y'uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.

18Imbere yacu Uwiteka yirukanaabo muri ayo mahanga yose, hamwe n'Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”

19Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumurobyanyu n'ibyaha byanyu.

20Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z'abanyamahanga, azahindukiraabagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.”

21Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.”

22Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.”
Na bo bati “Turi abagabo b'ibyo.”

23Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukurehoimana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.”

24Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.”

25Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n'abantu, abahera amateka n'amategeko i Shekemu.

26Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy'amategeko y'Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y'igiti cy'umwela, cyegeranye n'ubuturobwera bw'Uwiteka.

27Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamyaudahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribayeumuhamya muri mwe kugirango mutazihakana Imana yanyu.”

28Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngoumuntu wese ajye muri gakondo ye.

29Nuko hanyuma y'ibyo, Yosuwa mwene Nuniumugaragu w'Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n'icumi.

30Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y'umusoziwa Gāshi.

31Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.

32Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by'ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.

33Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasiumwana we yari yahawe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>