1Ubwoko bwose bumazekwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati
2“Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,
3ubategeke uti ‘Nimutoreamabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukanemuyashyire aho mugandika iri joro.’”
4Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y'Abisirayeli yose umwe umwe,
5arababwira ati “Nimunyure imbere y'isanduku y'Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati,umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugunk'ukoumubarew'imiryango y'Abisirayeliungana,
6kugirango bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
7Muzabasubizemuti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, igihe yambukagaYorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’”
8Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikijeumubarew'imiryango y'Abisirayeli ukoungana, barayambukanabayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.
9Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n'ubu.
10Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugezaigihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.
11Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y'Uwiteka ihetswe n'abatambyi irambutswa, abantu babireba.
12Abarubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk'uko Mose yari yarabategetse.
13Ingabo nk'inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y'Uwiteka mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana.
14Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubahank'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.
15Uwiteka abwira Yosuwa ati
16“Tegeka abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bave muri Yorodani.”
17Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”
18Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk'uko yari asanzwe.
19Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugalimu rugabano rw'i Yeriko mu ruhande rw'iburasirazuba.
20Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.
21Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay'iki?’
22Muzabigishe mubasobanuriramuti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,
23kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugezaaho mwambukiye, nk'uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukuraubwo yayikamirije imbere yacu kugezaaho twambukiye,
24kugirango amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”