1Nuko abami bose b'Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburengerazuba, n'abami b'Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y'Abisirayeli kugezaaho bambukiye, imitima yabo ishyaubwoba, bacika intege ku bw'Abisirayeli.
2Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturireamabuye atyaye, mukebeAbisirayeli ubwa kabiri.”
3Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musoziAraloti.
4Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayubarimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.
5Abantu bose bari bavuyeyobari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayubakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa
6kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugezaigihe ingabo zose z'ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruzababo kukibaha, ari cyo gihugu cy'amata n'ubuki.
7Abana babo yabashubijemu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.
8Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugezaaho bakiriye.
9Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyehoigisuzuguriroAbanyegiputa babasuzuguraga.”Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugalina bugingo n'ubu.
10Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy'i Yeriko.
11Bukeyebw'umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu, n'udutsima tutasembuwe n'ibigori bikaranze.
12Nuko bukeyebw'uwo munsi baririyeho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubonamanuukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y'igihugu cy'i Kanāni.
13Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yuburaamaso abonaumuntuuhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubazaati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”
14Aramusubizaati “Oya, ahubwo nje nonaha kuberaingabo z'Uwitekaumugaba.”
Yosuwa yikubitahasi yubamye aramuramya, aramubazaati “Mutware, jyeweumugaragu waweuntegetse iki?”
15Nukoumugabaw'ingabo z'Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko ahouhagaze aha ari ahera.”Yosuwa abigenza atyo.