Yoz 8:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukukeumutima. Jyana ingabo zoseuhagurukeuterekuri Ayi,umenye ko nshyizeumwami waho n'abantu be n'umuduguduwe n'igihugu cye mu maboko yawe.

2Uzagire Ayi n'umwami waho nk'uko wagize i Yeriko n'umwami waho, kandi iminyago yaho n'inka zahouzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzaceigico inyuma y'umudugudu.”

3Maze Yosuwa ahagurukanan'ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b'intwari kandi b'imbaraga, abohereza nijoro

4arabategeka ati “Mucireigico hafi y'umuduguduinyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.

5Nanjye n'abantu turi kumwe tuzegeraumudugudu, nuko nibatuzirank'ubwa mbere tuzaherako tubahunge.

6Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzabatubashutse, bave mu muduguduwabo batugezekure yawo bagire ngo turabahunze nk'ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.

7Namwe abari mu gico nimubonayuko bageze kure muzabyuke mutereuwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.

8Nuko nimugeramuri uwo mudugudumuzawutwike mukurikije ijambo ry'Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.”

9Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucireigico, bicara hagati y'i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.

10Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukanan'abakuru b'Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.

11Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo muduguduzigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.

12Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y'i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw'umudugudu.

13Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y'umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.

14Nukoumwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudubazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n'umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw'ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y'umudugudu.

15Yosuwa n'Abisirayeli bose bihindura nk'abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.

16Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.

17Ntihagiraumugabousigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukanaAbisirayeli, basigaumuduguduwuguruwebarabakurikira.

18Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.”Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.

19Arambuyeukubokokwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudubarawutsinda, bahita bawutwika.

20Aba Ayi bakebutse inyuma babonaumwotsi w'umuduguduutumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayubarabahindukirana.

21Yosuwa n'Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinzeumudugudu, kandi koumwotsi wawoutumbagira, bagaruka bica aba Ayiumugenda.

22Abari bateyeumudugudubawuvamobakubiraaba Ayi hagati, babaturukahirya no hino barabica, ntihagira n'umweucikaku icumu.

23Umwami wa Ayi bamufatampiri, bamuzanira Yosuwa.

24Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayuaho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugezaaho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.

25Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n'abagore bari inzovu n'ibihumbi bibiri.

26Yosuwa ntiyagaruraukubokoyatungishije icumu, kugezaubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,

27keretse inka n'iminyango by'uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk'uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.

28Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by'amatongo na bugingo n'ubu.

29Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugezanimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y'irembo ry'umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n'ubu.

30Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y'Abisirayeli igicaniro cy'amabuye ku musoziwitwa Ebali,

31nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, igicaniro cy'amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n'umuntu n'umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.

32Maze yandikira imbere y'Abisirayeli ku mabuye y'igicaniro amategeko ya Mose, nk'uko Mose yari yarayanditse.

33Abisirayeli bose n'abakuru babo n'abatware babo n'abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y'isanduku imbere y'Abalewi b'abatambyi bahekaga isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n'abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musoziGerizimu, ikindi gice ahagana ku musoziEbali, nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeliumugisha.

34Hanyuma asoma amagambo y'amategeko yose, imigisha n'imivumo nk'uko byari byanditswe byose mu gitabo cy'amategeko.

35Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>