Yuda 1:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruzamu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kubaumuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3Uwo kuko ariukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari weuramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukurahoibyaha byacu yicara iburyo bw'Ikomeye cyane yo mu ijuru.

4Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk'uko n'izina yarazwe riruta ayabo.

5Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti
“Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye”?
Cyangwa ngo ivuge iti
“Nzaba Se,
Na we azaba Umwana wanjye”?

6Kandi ubwo izongera kuzanaimpfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b'Imana bose bamuramye.”

7Iby'abamarayika yarabivuze iti
“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,
N'abagaragu bayo ibahindura ibirimi by'umuriro.”

8Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti
“Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose,
Inkoni y'ubugabebwawe ni inkoni yo gukiranuka.

9Kuko wakunze gukiranukaukangaubugome,
Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,
Igusīga amavuta yo kwishima,
Ikakurutisha bagenzi bawe.”

10Yongera kuvugaiby'Umwana wayo iti
“Uwiteka, mbere na mbere,
Ni wowe washyizehourufatiro rw'isi,
N'ijuru na ryo niumurimow'intoki zawe.

11Ibyo bizashiraho ariko wowe houzahoraho,
Ibyo byose bizasāza nk'umwenda,

12Kandiuzabizinga nk'umwitero,
Bihindurweukundi.
Ariko wowe ho uri uko wahoze,
Imyaka y'ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”

13Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe”?

14Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukoraumurimowo gufasha abazaragwa agakiza?

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>